Inkuru Nyamukuru

Umuyobozi wa Gasabo yasabye ba Gitifu b’Imirenge kugeza abarwayi kwa muganga

todayApril 29, 2020 30

Background
share close

Umuyobozi nshingwabikorwa w’akarere ka Gasabo, Umwali Pauline yandikiye abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge igize aka karere, abasaba gufasha abarwayi bafitanye gahunda na muganga (Rendez-vous) kugerayo no kuvayo basubira mu ngo.

Uyu muyobozi avuga ko byagaragaye ko hari abarwayi badafite uburyo bwo kwigeza kwa muganga, bitewe n’uko ingendo z’imodoka na moto zahagaze muri iki gihe cyo kwirinda Coronavirus.

Umwali Pauline yashimangiye iby’iyi baruwa mu kiganiro yagiranye na KT radio, aho avuga ko ari gahunda yitekerereje ubwe nyuma yo kubona iki kibazo cyiganje mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye, ndetse n’abandi baturage bari mu miryango ikennye cyangwa bahagaritse imirimo kubera kwirinda Covid-19.

Ku rundi ruhande, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Jabana (umwe mu yigize akarere ka Gasabo), Rwamucyo Louis-de-Gonzague avuga ko bari basanganywe iyi gahunda yo gufasha abaturage batishoboye kujya gushaka serivisi z’ibanze, harimo no kubajyana kwa muganga.

Yavuze ko mu rwego rwo korohereza abaturage bose bafitanye ‘rendez-vous’ na muganga, basabye inzego z’ubuzima kubaharira umunsi wa gatanu wa buri cyumweru.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

RBC irasaba abantu kutagira ubwoba mu gihe bahamagawe na nimero 0114

Ikigo cy’igihugu cy’ubuzima RBC kirahamagarira abanyarwanda kudakurwa umutima mu gihe bahamagawe na nimero 0114, kuko ari iyashyizweho kugira ngo itange ubutumwa bwo kwirinda icyorezo cya Covid-10. Itangazo RBC yanyujije kuri Twitter ejo ku wakabiri tariki 28 Mata 2020 rivuga ko iyo numero yashyizweho ku bufatanye na sosiyete y’itumanaho ya MTN; rigasaba abantu bose gutega amatwi bakumva ubutumwa bagezwaho bwabafasha kwirinda Covid-19 igihe bahamagawe n’iyo numero. ISHIMWE RUGIRA Gisele yavuganye na […]

todayApril 29, 2020 43

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%