Leta irateganya kubona miliyoni enye(4) z’amadolari ya Amerika avuye mu kugurisha mboga, imbuto n’indabo mu mezi abiri asigaye kugira ngo uyu mwaka w’ingengo y’imari 2019/2020 urangire, akaba asanga miliyoni 26 z’amadolari yari amaze kugerwaho muri uyu mwaka mbere y’umwaduko wa Covid-19.
Indege za Rwandair na Ethiopian Airline (n’ubwo ngo zabanje gukomwa mu nkokora na Covid-19 igihe gito), zagemuraga umusaruro ungana na toni 90 z’imboga, imbuto n’indabo buri cyumweru hanze y’u Rwanda mu bihugu by’u Bufaransa, u Bubiligi, u Buholandi n’u Bwongereza.
Muri kino kiganiro Niwemwiza Anne Marie ari kumwe n'Umuyobozi mukuru wa RURA Lt. Colonel Patrick Nyirishema. Baraganira kuri gahunda yo gutwara abantu n'ibintu muri ibi bihe byo guhangana na coronavirus. Umva ikiganiro kirambuye hano:
Post comments (0)