Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame yashyizeho abayobozi bashya 14

todayMay 11, 2020 30

Background
share close

Kuri uyu wa 11 gicurasi perezida wa republika Paul Kagame yashyize mu myanya abayobozi mu nzego zitandukanye.

Itangazo rimaze gushyirwa ahagaraga n’ibiro bya minisitiri w’intebe riravuga ko Moses Rugema yashyizwe ku rwego rw’ambassaderi hanyuma agirwa umuyobozi mukuru ushiznwe porotocole ya leta muri Perezidansi ya Republik.

Ambassaderi Jacques Kabale yagizwe ambassaderi wihariye ushinzwe gukurikira ibikorwa byo kwishyira hamwe kwa Africa.

Clementine Mukeka yagizwe umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane.

Theophile Mbonera yagizwe umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubutabera.

Patrick Karera yagizwe umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ibidukikije , naho Juliet kabera agirwa umuyobozi w’Ikigo Gishinzwe Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (REMA).

Dr. Regis Hitimana, yagizwe Umuyobozi Mukuru Wungirije ushinzwe ibihabwa abishingizi mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubwiteganyirize (RSSB).

Valerie Nyirahabineza, yagizwe Perezida wa Komisiyo y’Igihugu yo gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare, akaba yasimbuye Mukantabana Seraphine wari uherutse kuvanwa kuri uyu mwanya.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Abanyarwanda baba muri UAE bagiye koroherezwa gutaha

Abanyarwanda bari bamaze iminsi baraheze muri leta zunze ubumwe z’abarabu (UAE) bari kwitegura kugaruka mu rwanda nyuma y’uko leta y’u Rwanda ibafashije kubona uburyo bwo gutahuka. Aba banyarwanda bakaba baraheze muri leta z’abarabu nyuma y’uko icyorezo Covid 19 gitumye ibikorwa by’ubucuruzi ndetse n’ingendo z’indege zihagarara. Umukuru wa diaspora nyarwanda muri UAE, Kassim Kaganda,  yabwiye KT Press ko bishimiye iyi gahunda bashyiriweho yo gutaha. Indege izabazana ikaba izahaguruka tariki 16 gicurasi. […]

todayMay 11, 2020 20

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%