Inkuru Nyamukuru

Rulindo: Babangamiwe n’umunuko uva mu ikaragiro rya Remera-Mbogo

todayMay 22, 2020 23

Background
share close

Abaturiye ikaragiro rya Remera-Mbogo riri mu murenge wa Ngoma mu karere ka Rulindo baravuga ko babangamiwe n’umunuko ukabije baterwa n’amazi mabi yiroha mu ngo n’imirima yabo aturutse mu byobo biyafata by’iri karagiro.

Iri karagiro ryubatswe n’akarere, rishyirwa mu maboko ya rwiyemezamirimo ari na we urikoreramo. Ayo mazi ariturukamo yisuka mu byobo bitatu byacukuwe mu butaka iri karagiro rikodesha, ariko ubwinshi bwayo burenze ubushobozi bw’ibyo byobo.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rulindo buvuga ko bufatanyije na rwiyemezamirimo ushinzwe iri karagiro batangiye gahunda yo kubarura ubutaka bw’ahazayoborwa ayo mazi, bikazakemura ikibazo cy’umwanda ateza mu baturage.

Umva inkuru irambuye hano:

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Imbeba zangije imyaka muri Nyaruguru, Huye na Gisagara

Bamwe mu bahinzi bo mu Turere twa Huye, Nyaruguru na Gisagara baravuga ko imbeba zangiza imyaka mu mirima ziyongereye muri iki gihembwe cy’ihinga, ku buryo zabangirije imyaka cyane. Aba bahinzi bavuga ko izo mbeba zatumye umusaruro ugabanyuka cyane ku buryo biteze guhomba. Umuyobozi w’ishami ry’ikigo gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi (RAB) mu Karere ka Huye, Parfait Gasana, avuga ko nta kindi cyaca konerwa n’imbeba uretse kurwanya ikigunda mu mirima. Umva […]

todayMay 22, 2020 24

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%