Inkuru Nyamukuru

Abamotari bagiye gusubira mu kazi n’ingamba nshya

todayMay 27, 2020 35

Background
share close

Nyuma y’amezi abiri bari bamaze badakora, abamotari batangiye kwitegura gusubira mu mihanda tariki ya 1 Kamena.
Taxi zikaba ari imwe muri serivisi zahagaze gukora ubwo guverinema y’u Rwanda yashyiragaho amabwiriza agamije gukumira iwkirakwira rya Covid-19 tariki 21 Werurwe.

Ejo kuwa kabiri, Minisitiri w’Ubuzima Dr. Daniel Ngamije yavuze ko hatangiye igikorwa cyo gupima coronavirus bamwe mu bamotari kugira ngo barebe uko ubuzima bwabo bwifashe mbere y’uko basubira mu mihanda.

Minisitiri w’ubuzima avuga ko kugira ngo abamotari bemererwe kongera gutwara abagenzi bagomba kubanza gusukura za casque, bakitwaza imiti isukura intoki (hand sanitizers), ndetse bakambara udupfukamunwa.

Umunyamakuru wa KT Press akaba yaganiriye na bamwe mu bamotari bari mu gikorwa cyo gupimwa coronavirus, banahabwa za mubazi bagiye kuzajya bakoresha mu kazi kabo. izi mubazi zikaba ari zo zizajya zikoreshwa mu kwishyura, binyuranye na mbere aho amafaranga yahererekanywaga mu ntoki.

Aba ni Hakizimana Anastase na Vincent Simparinka, abamotari bavuga ko biteguye gusubira mu kazi kandi bakurikiza amabwiriza yo kwirinda Covid-19.

Bari kuri micro Daniel Sabiiti wa KT Press, ishami rya Kigali Today rikora mu cyongereza.

Mu rwero rwo guteza imbere uburyo bwo kwishyurana hatabayeho gukora ku mafaranga (Cashless), ndetse no kwirinda ikwirakwira rya covid-19, guverinoma y’u Rwanda ikaba iri muri gahunda yo gutanga za mubazi zigera ku bihumbi 10 ku bamotari bo mu mugi wa Kigali.

Pascal Ndizeye, washinze ikigo Pascal Technology avuga ko gahunda ari ukugeza izi mubazi ku bamotari bose bo mu mugi wa kigali mu gihe cy’icyumweru kimwe, nyuma hagakurikiraho abamotari bo mu zindi ntara.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Kabuga Félicien yahakanye ibyaha ashinjwa

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 27 Gicurasi Umunyarwanda Kabuga Félicien wafatiwe mu gihugu cy u Bufaransa akurikiranyweho uruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi yagejejwe imbere y’Ubutabera, ahakana ibyaha ashinjwa. Ni inshuro ya kabiri Kabuga Félicien yongeye kugezwa mu rukiko i Paris mu gihugu cy’u Bufaransa ngo aburane ku birebana no koherezwa gufungwa n’urwego rwasigariyeho urukiko rwashyiriweho u Rwanda rwakoreraga i Arusha mu gihugu cya Tanzania. Félicien Kabuga ushinjwa kuba […]

todayMay 27, 2020 24

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%