Inkuru Nyamukuru

Musanze: Umugabo yiyambitse nk’umugore ajya kwiba

todayMay 28, 2020 57 1

Background
share close

Mu murenge wa Musanze, haravugwa umugabo witwa Musabyimana Alphonse uvuka mu murenge wa Nyange mu karere ka Musanze wafashwe avuye kwiba, ariko igitangaje ni uko yari yiyoberanyije mu myambaro y’abagore, yakenyeye ibitenge.

Uwo mugabo yafashwe mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu tariki 27 Gicurasi , yikoreye ibyuma binyuranye birimo Radio, Televisiyo yo mu bwoko bwa Flat, dekoderi n’ibindi.

Uyu mugabo yiyemerera ko yari amaze kubyiba umuturage wo mu murenge wa Musanze nyuma yo gutobora inzu.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Musanze, Dushimire Jean yabwiye KT Radio uko uyu muntu yafashwe.

Ari kuri micro ya Mutuyimana Servilien.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Post comments (1)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%