Inkuru Nyamukuru

Ladislas Ntaganzwa yakatiwe gufungwa burundu ku byaha bya Jenoside

todayMay 28, 2020 53

Background
share close

Urugereko rw’urukiko rukuru ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyaha byambukiranya imipaka rwakatiye igifungo cya burundu Ladislas Ntaganzwa nyuma yo guhamwa n’ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ni umwanzuro w’urukiko wafashwe nyuma y’isomwa ry’urubanza kuri uyu wa kane tariki ya 28 Gicurasi ku kicaro cy’urukiko rw’ibanze rwa Nyanza mu ntara y’amajyepfo.

Isomwa ry’Urubanza rwa Ntaganzwa ryabaye hifashishijwe ikaranabuhanga uregwa adahari ariko ahagarariwe n’umwe mu bamwunganira mu mategeko, Me Musonera.

Ntangzwa Ladislas yahamwe n’ibyaha bitanu birimo icyaha cya Jenoside, icyo gushishikariza abantu gukora Jenoside, kurimbura imbaga, kwica nk’icyaha cyibasiye inyoko muntu, n’icyaha cyo gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato nk’icyaha cyibasiye inyoko muntu.

Ntaganzwa Ladislas yafatiwe muri Republika iharanira Demokarasi ya Congo agezwa mu Rwanda ku itariki ya 20 Werurwe 2016, azanwe n’abakozi b’Umuryango w’Abibumbye.

Ntaganzwa wahoze ari Burugumesitiri wa Komini Nyakizu ubu ni mu karere ka Nyaruguru mu ntara y’amajyepfo, yarari ku rutonde rwa ba ruharwa mu gutegura no gukora Jenoside yakorewe Abatutsi akaba yarashakishwaga n’ubutabera mpuzamahanga.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%