Uncategorized

Perezida Kagame yasabye abarahira kutikanga mu gihe babajijwe inshingano biyemeje

todayJune 1, 2020 18

Background
share close

President wa Republica y’u Rwanda kuri uyu wa mbere tariki 1 Kamena 2020, yakiriye indahiro z’abayobozi bashya muri guverinoma y’u Rwanda, aboneraho no gushimira abaturarwanda uko bakomeje kwitwara muri ibi bihe bidasanzwe.

Abayobozi barahiriye imbere y’umukuru w’igihugu barimo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Prof. Nshuti Manasseh n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Ngabitsinze Jean-Chrysostome.

Abandi barahiye ni Emmanuel Kamere, Umucamanza mu Rukiko rw’Ubujurire, Geraldine Umugwaneza Umucamanza mu Rukiko rw’Ubujurire, Déogratias Minani Bizimana Umudepite mu nteko ishinga amategeko na Mukama Abbas, Umuvunyi Mukuru wungirije.

President Kagame yashimiye abarahiye ko bemeye gukomeza gukorera igihugu cyane cyane muri ibi bihe bigoye, abifuriza kuzasoza neza imirimo bashinzwe kandi bazirikana ko unyuranya n’ibyo yiyemeje agomba kubibazwa.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame yahumurije abatunguwe n’ingendo zongeye gusubikwa

Perezida wa Repuburika Paul Kagame yahumurije Abanyarwanda bari bateguye gusubukura imirimo kuri uyu wa 01 Kamena 2020 abizeza ko bihangana iminsi ibiri hagasuzumwa uko icyorezo cya Coronavirus gihagaze. Umukuru w’igihugu abitangaje nyuma y’uko Abanyarwanda bakora ubwikorezi no gutwara abantu bari biteguye ko kuri uyu wa mbere batangira ingendo zambukiranya intara n’umujyi wa Kigali, bikaza guhinduka ku munota wa nyuma. Umva inkuru irambuye hano:

todayJune 1, 2020 27


Similar posts

Uncategorized

Perezida Kagame yakiriye ubutumwa bwa mugenzi we wa Angola

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 18 Ukuboza 2024, Perezida Paul Kagame yakiriye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga muri Angola, Tete Antonio, wamugejejeho ubutumwa bwa mugenzi we wa Angola, João Manuel Gonçaves Laurenço, usanzwe ari umuhuza mu gushakira umuti ibibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. […]

todayDecember 19, 2024

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%