Inkuru Nyamukuru

Musanze: Umucungamutungo wa SACCO Inyange yatawe muri yombi

todayJune 2, 2020 145

Background
share close

Umucungamutungo wa SACCO Inyange yo mu karere ka Musanze ari mu maboko ya RIB Station ya Muhoza nyuma yo gucyekwaho icyaha cyo kunyereza amafaranga y’abagize amatsinda yari yabikijwe kuri konti y’iyi SACCO iri muri BK.

Ni amafaranga asaga miliyoni 2 n’ibihumbi 700 yari yabikijwe n’Uwitwa François ukuriye Kampani ikorana n’ayo matsinda y’abaturage yo kwiteza imbere yo mu murenge wa Nyange akaba ari n’abo baturage yari agenewe.

Mu kiganiro yagiranye n’Umunyamakuru wa Kt Radio ISHIMWE RUGIRA Gisele, Perezida wa SACCO Inyange, KAREGEYA Appolinaire yatangiye amubwira uko uwo mucungamutungo wa SACCO yakuye ayo mafaranga kuri konti y’abagize aya matsinda ayashyira ku yundi munyamuryango.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Amajyepfo: Abamotari bamwe bashobora kudasubira mu kazi kubera kutagira ubwishingizi

Abatwara abagenzi kuri moto mu Karere ka Huye baravuga ko n’ubwo hari gahunda yo kubakomorera bagasubira mu kazi, hari abafite impungenge ko batazabasha gusubira mu kazi kubera kubura amafaranga y’ubwishingizi bwa moto zabo. Abafite iki kibazo ni abo gahunda ya guma mu rugo yasanze ubwishingizi bwabo bwararangiye, hakaba n’abo bwarangiye mu minsi ishize ntibabasha cyangwa bibagirwa kubuhagarikisha, byibuze ngo bubafashe mu gihe batarabona amafaranga yo kugura ubundi. Umva inkuru irambuye […]

todayJune 2, 2020 23

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%