Félicien Kabuga agiye kuburanishirizwa i Arusha
Félicien Kabuga ushinjwa kuba ku isonga mu gutera inkunga Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda akaba aherutse gufatirwa mu Bufaransa, agiye kuburanishwa n’urwego IRMCT rwasimbuye ICTR. Kabuga Félicien yafatiwe mu Bufaransa tariki 16 Gicurasi 2020 akaba yifuzaga kuburanishirizwa mu Bufaransa. Imwe mu mpamvu we n’abamwunganira batangaga ngo ni uko ashaje cyane, dore ko avuga ko afite imyaka 87 y’amavuko, ariko hakaba n’izindi nyandiko zigaragaza ko afite imyaka 84 y’amavuko. Saa munani […]
Post comments (0)