Inkuru Nyamukuru

Uganda igiye kurekura Abanyarwanda 130 yari ifunze mu buryo budakurikije amategeko

todayJune 4, 2020 18

Background
share close

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Uganda Sam Kutesa yatangaje ko mu cyumweru gitaha Leta y’igihugu cye izarekura Abanyarwanda 130 bafungiye mu magereza atandukanye yo muri icyo gihugu.

Yabivuze muri gahunda y’ibiganiro byahuje intumwa z’ibihugu by’u Rwanda na Uganda ndetse n’iz’ibihugu bihuza ari byo Angola na DRC ziga ku kibazo cy’umwuka utameze neza hagati y’u Rwanda na Uganda, ibiganiro byabaye kuri uyu wakane tariki 04 Kamena 2020.

Muri ibyo biganiro byabaye hifashishijwe ikoranabuhanga, intumwa z’u Rwanda ziyobowe na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’Ubutwererane Dr. Vincent Biruta mu gihe iza Uganda ziyobowe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’icyo gihugu Sam Kutesa.

Minisitiri Biruta yavuze ko u Rwanda rutewe impungenge n’uko Uganda ikomeje kurenga ku bikubiye mu masezerano ya Luanda, anavuga ko hari ingero zibigaragaza.

Umva inkuru irambuye hano:

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Uburemere bw’icyorezo i Rusizi bwatumye hasubizwaho gahunda yo kuguma mu rugo – Minisitiri Shyaka

Imirenge igize umujyi wa Kamembe mu karere ka Rusizi yasubijwe muri gahunda ya Guma Mu rugo, nyuma y’uko bigaragaye ko imibare y’abanduye COVID-19 muri iyo mirenge ikomeje kwiyongera. Minisiteri y’ubuzima iravuga ko bimaze kugaragara ko icyorezo ubusanzwe cyari cyagaragaye mu bacuruzi n’abashoferi muri ako gace cyageze no mu baturage basanzwe, ku buryo hadafashwe ingamba zihuse cyarushaho gukwirakwira. Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu yo yatangaje ko abatuye muri ako gace bakwiye mbere na […]

todayJune 4, 2020 58

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%