Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Umuhoza Marie Michelle, yemeje aya makuru, avuga ko abo bantu bafunzwe, bakaba bakurikiranyweho guhishira amakuru kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ibi bibaye nyuma y’uko mu bitaro bya Gitwe biherereye mu Murenge wa Bweramana mu Karere ka Ruhango, hamaze kuboneka imibiri 10 bikekwa ko ari iy’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, nyuma y’aho abaturage batanze amakuru ku byahabereye muri icyo gihe.
Inzego z’ubuyobozi zifatanyije n’abaturage batangiye gushaka iyo mibiri kuwa kane tariki 11 Kamena, mu cyobo cyabaga mu bitaro bya Gitwe, babasha kubona imibiri 10 ariko baracyashakisha.
Post comments (0)