Inkuru Nyamukuru

Huye: Abaturanyi ba Rukundo wakoze umuhanda wenyine baramusabira inka

todayJune 16, 2020 23

Background
share close

Abaturanyi ba Rukundo Viateur, umuturage wakoze umuhanda wenyine mu Mudugudu w’Akamuhoza mu Murenge wa Tumba mu karere ka Huye, baramwifuriza guhabwa inka muri gahunda ya Girinka.

Iki cyifuzo bagitanze kuwa gatandatu, mu muganda wo kumwubakira watangijwe n’ubuyobozi bw’Umurenge wa Tumba aho Rukundo atuye, ariko ubuyobozi bwavuze ko bazabyigaho, gusa muri uwo muganda bahise bamuha ibahasha irimo ibihumbi 27frw.

Umuhanda Rukundo yaharuye, ureshya na kiliometero imwe na metero nke, ariko arateganya kuzawukomeza uko azajya abona ubushobozi. Ubuyobozi bwemeza ko ibyo Rukundo yakoze n’amaboko ye wenyine bifite agaciro ka miliyoni zirenga ebyiri.

Umva inkuru irambuye hano:

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Rurageretse hagati y’umusore n’umukobwa babanye badasezeranye kubera COVID-19

Mu kagari ka Ruhengeri umurenge wa Muhoza mu karere ka Musanze, haravugwa urugo ruri mu makimbirane y’ingorabahizi hagati y’umugore, n’umugabo wihakana umugore we avuga ko n’inda atwite atari iye agashaka kumusohora mu nzu ku ngufu. Nyiramasengesho Joselyne w’imyaka 25 ukomoka mu karere ka Rubavu, avuga ko adashobora kuva muri urwo rugo, kuko uwo musore ngo ari we wamusabye ko ava iwabo akaza bakabana, nyuma yuko bateguraga ubukwe bugahagarikwa na COVID-19. […]

todayJune 15, 2020 25 3

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%