Abanyamakuru

Cyprien Ngendahimana

todayOctober 17, 2018 160

Background
share close

Cyprien Ngendahimana ni umunyamakuru w’umwuga. Afite umpamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu itangazamakuru yavanye mu cyahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda (ubu ni Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye).

Yinjiye mu mwuga w’itangazamakuru mu mwaka wa 2008 yimenyereza kuri Radio y’abaturage ya Rusizi, yimenyereza mu bitangazamakuru byandikirwaga muri Kaminuza yizemo, ndetse mu 2010 atangira kwimenyereza umwuga w’itangazamakuru kuri Radio Salus.

Mu mwaka wa 2011 arangije kwiga yakoze kuri Contact FM ariko ntiyahatinda kuko yahakoze amezi atandatu gusa, ahava ajya muri Kigali Today mu kwezi k’Ugushyingo 2011, kugeza ubu akaba ariho agikora.

Kuri ubu Cyprien Ngendahimana aracyari umukozi wa Kigali Today, akaba akora mu ishami ry’amakuru kuri KT Radio.

Written by: KTradiofm

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Polisi irasaba abantu kutirengagiza amakuru ababurira kwirinda

Nyuma y’impanuka yatewe no kuriduka k’umukingo wagwiriye abubatsi bane bagahita bitaba Imana mu mujyi rwagati wa Kigali kuri uyu wa kabiri, Polisi y’u Rwanda isaba abantu kwigengesera no kutirengagiza amakuru yose aburira abantu kwirinda. Abacuruzi bakorera hafi y’aho uyu mukingo waridukiye, bavuga ko abubatsi bari basanzwe baraburiwe ko iyo mpanuka ishobora kuba, kuko ngo ubutaka bwari bumaze icyumweru buriduka buhorobuhoro. Umva inkuru hano:

todayOctober 17, 2018 35


Similar posts

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%