Ikigo cy’Abadage gishinzwe kurinda no guhangana n’indwara, The Robert Koch Institute (RKI) kiravuga ko u Rwanda ari kimwe mu bihugu abantu bahagenda badafite ibyago byo kwanduriramo indwara ya Covid-19.
Ku rutonde iki kigo cyashyize ahagaragara tariki 17 Kamena, rwerekana ibihugu bigifite ibyago byo kwanduriramo Covid-19, u Rwanda nicyo gihugu cyonyine cyo mu karere kitarugaragaraho.
Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, Minisitiri w’Ubuzima w’u Rwanda, Dr. Daniel Ngamije yavuze ko aya ari amakuru meza ku Rwanda kandi ko byerekana ko ingufu u Rwanda ruri gushyira mu guhangana na Covid-19 zirimo gutanga umusaruro.
Yagize ati: “Inkuru nziza ku rugamba rw’u Rwanda mu guhangana na Covid-19! N’ubwo hajemo Covid-19, U Rwanda ni ahantu hizewe ho gusura.”
Yongeyeho ko aya makuru yayamenyeshejwe na Ambassaderi w’Ubudage mu Rwanda Dr Thomas Kurz.
Ibindi bihugu byo ku mugabane wa Afurika bitagaragara kuri uru rutonde harimo ibirwa bya Seychelles na Mauritius, Tunisia, Chad ndeste na Sahara y’Uburengerazuba (Western Sahara).
RKI ikora uru rutonde buri munsi aho ikusanya amakuru yo mu ngeri zitandukanye mu bihugu byose ku isi, ubundi igakora urutonde rw’ibihugu bigifite ibyago byinshi byo kwanduriramo coronavirus.
Mu rwego rwa mbere, RKI ireba ibihugu byagaragarayemo abantu barenga 50 mu bantu ibihumbi ijana (100.000) banduye coronavirus mu minsi irindwi ishize. Mu rwego rwa kabiri hakarebwa niba mu bihugu biri munsi y’iyi mibare, hakiri ibyago ko ubwandu bushobora kwiyongera.
Aya makuru akaba akusanywa hifashishijwe amakuru atangwa n’abakozi ba za ambassade z’Ubudage mu bihugu bitandukanye, byaba ngombwa hakifashishwa Minisiteri Ishinzwe Ubuzima ndetse na Minisiteri Inshinzwe Umutekano, nazo zitanga amakuru ku buryo ibihugu birimo kwitwara mu guhangana n’ikwirakwira rya coronavirus.
Bimwe mu byitabwaho harimo umubare w’abandura, ubwiganze bw’ubwandu (niba buri mu gace kamwe cyangwa se mu gihugu hose), ubushobozi bwo gupima harimo n’umubare w’abapimwa ugereranyije n’abatuye igihugu, ndetse n’ingamba zafashwe mu rwego rwo kwirinda ko haboneka ubwandu bushya (kwita ku isuku, gushakisha abahuye n’abanduye, n’ibindi).
Urubuga rwa RKI ruvuga ko abantu bose bageze mu bihugu bifatwa nkaho bifite ibyago byo kwanduriramo Covid-19 mu minsi 14 yabanje, baba bategetswe kwishyira mu kato bakimara kwinjira mu Budage.
Post comments (0)