Inkuru Nyamukuru

Nta mabati ya asbestos azaba akigaragara mu Rwanda muri 2022 – RHA

todayJune 24, 2020 50

Background
share close

Abashinzwe imiturire mu Rwanda baremeza ko muri 2020 mu Rwanda nta nzu isakaje amabati ya Asbestos izaba ikirangwa mu Rwanda.

Ibi biremezwa n’umuyobozi mukuru w’agateganyo w’ikigo gishinzwe imiturire mu Rwanda Augustin Kampayana, uvuga ko hatagize igihinduka, umwaka w’ingengo y’imari wa 2020-2021 uzarangira nta mabati ya asbestos akiri ku nyubako zo mu Rwanda.

Augustin Kampayana avuga ko bizagerwaho ashingiye ku ntego bihaye ko muri uyu mwaka w’ingengo y’imari gukuraho asbestos bizihutishwa aho gutegereza ingengo y’imari ya buri mwaka nk’uko bisanzwe bigenda.

Izi ngamba zafashwe nyuma y’uko abaturage Perezida Kagame yasuye mu bihe bitandukanye bamugaragarije ko hari inyubako nyinshi za rusange zigisakajwe asbestos kandi abahanga bemeza ko umukungugu uva kuri ayo mabati utera indwara zo mu myanya y’ubuhumekero, na kanseri y’ibihaha.

Umva inkuru irambuye hano:

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Nta tegeko rihari ryemerera abantu gukuramo inda – Impuguke

Theobard Mporanyi wahoze ari umudepite akaba n’impuguke mu bijyanye n’ubuzima, aravuga ko Mu Rwanda nta tegeko rihari ryemerera abantu gukuramo inda, akavuga ko ahubwo habayeho ivugurura ry’igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda muri 2018 kugira ngo abana baterwa inda batarageza imyaka 18 n’abandi muganga yagaragaje ko gutwita bishobora kubagiraho ingaruka bafashwe kuzikuramo na muganga wemewe na Leta hagamijwe kubungabunga ubuzima bwabo. Abemerewe gukurirwamo inda ni umwana wayitwaye atarageza ku myaka […]

todayJune 24, 2020 62

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%