Inkuru Nyamukuru

Umugabo wa SEDO w’ Akagari aravugwaho gutera inda umwana bareraga

todayJune 26, 2020 80

Background
share close

I Nyabitare ho mu Murenge wa Gishubi mu Karere ka Gisagara, haravugwa inkuru y’umwana w’umukobwa w’imyaka 16 ubu ufite uruhinja rw’ukwezi n’igice.

Uyu mwana avuga ko iyi nda yayitewe na shebuja witwa Prosper Namahoro, uyu akaba ari umugabo w’umukozi ushinzwe imibereho myiza n’iterambere mu Kagari ka Nyabitare.

N’ubwo Namahoro Prosper yigeze gufungwa akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana, kuri ubu ari iwe, ntago afunze.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’agateganyo w’umurenge wa Gishubi, Joseline Musabyimana, avuga ko impamvu yabaye arekuwe ari ukugira ngo hashakwe ibimenyetso by’uko umwana ari uwe koko, kuko we yabihakanaga.

Umva inkuru irambuye hano:

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%