Inkuru Nyamukuru

Nyaruguru: Ingabo z’u Rwanda zishe bane mu bateye u Rwanda baturutse mu Burundi

todayJune 27, 2020 81

Background
share close

Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda (MINADEF) iremeza ko ahagana saa sita n’igice z’ijoro kuwa 27 Kamena, abantu bitwaje intwaro bateye mu Rwanda baturutse i Burundi, bagaba igitero ku basirikare b’u Rwanda mu murenge wa Ruheru mu karere ka Nyaruguru.
Mu nkuru yatugezeho mu gitondo kuri uyu wa gatandatu, umuvugizi w’Igisirikare cy’u Rwanda Lt Col Innocent Munyengango, yavuze ko ingabo z’u Rwanda zikirimo gukurikirana abo barwanyi.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Amata y’ahagaragaye indwara y’uburenge ntiyemerewe kugemurwa

Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi RAB, Dr. Solange Uwituze avuga ko amata y’ahantu hagaragaye indwara y’uburenge atemerewe kugemurwa ku ikusanyirizo. Abitangaje nyuma y’uko hatangajwe akato mu mirenge imwe n’imwe mu turere twa Gatsibo, Kayonza na Kirehe yagaragayemo cyangwa ihana imbibe n’ahagaragaye indwara y’uburenge. Umva inkuru irambuye hano:

todayJune 26, 2020 30

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%