Inkuru Nyamukuru

Tanzania yinjiye mu cyiciro cy’ibihugu bifite ubukungu buciriritse

todayJuly 4, 2020 48

Background
share close

Tanzania ubu ibarirwa mu cyiciro cy’ibihugu by’ubukungu buciriritse (middle income countries) nyuma y’uko Banki y’isi itangaje urutonde rw’ubukungu bw’ibihugu by’isi ku itariki ya 1 nyakanga.

Iki gihugu kinjiye muri iki cyiciro nyuma y’uko umusaruro mbumbe wacyo ku muturage ugeze hagati ya $1,006 na $3,955 ushingiye ku gipimo cya Banki y’isi cya 2018.

Tanzania yungukira cyane mu bucuruzi bukoresheje icyambu cya Dar es Salaam, ubukerarugendo bukomeye hamwe n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Umwaka ushize, ubukungu bwa Tanzania bwazamutse ku gipimo cya 6,8% mu gihe mu 2018 bwari bwazamutse kuri 7%, bimwe mu bipimo byihuse mu kuzamuka ku isi.

Abahanga mu by’ubukungu bavuga ko ubukungu bwa Tanzania bumaze imyaka irenga 10 buzamuka kandi bwakomeje kuzamuka n’igihe Perezida John Magufuli yageraga ku butegetsi mu 2015.

Tanzania ubu ni iya kabiri mu bukungu muri Afurika y’iburasirazuba, ikaba yasanze Kenya mu bihugu by’ubukungu buciriritse, ari nabyo bibiri gusa byo muri aka karere biri muri iki cyiciro.

Perezida Magufuli avuga ko iyi ari “intambwe ikomeye mu mateka” kuko bari bihaye intego ko Tanzania izagera muri iki cyiciro mu 2020.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Nyagatare: Kwibohora ku ncuro ya 26 bisanze bafite amasoko na kaburimbo

Abaturage b’akagari ka Gishuro mu murenge wa Tabagwe na Kabuga umurenge wa Karama akarere ka Nyagatare bavuga ko amasoko bubakiwe azabafasha gucuruza ibicuruzwa byabo bitanyagirwa kandi bibarinda kongera gusubira muri Uganda aho bari basanzwe bacururiza. Uretse amasoko mato yubatswe Kabuga, Gikoba, Rwempasha na Musheri, abanyarwanda batuye akarere ka Nyagatare by’umwihariko abo mu mirenge ya Tabagwe na Karama ibirori byo Kwibohora ku ncuro ya 26 bisanze bafite umuhanda wa kaburimbo yoroheje […]

todayJuly 4, 2020 39

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%