Inkuru Nyamukuru

Gushakisha imibiri mu cyuzi cya Ruramira byongeye gusubikwa

todayJuly 9, 2020 21

Background
share close

Umuyobozi wa Ibuka mu karere ka Kayonza Didace Ndindabahizi avuga ko ibikorwa byo gushakisha imibiri y’Abatutsi bajugunywe mu cyuzi cya Ruramira mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi byongeye gusubikwa. Gusubika ibyo bikorwa ngo byatewe n’uko hari agace karimo amazi n’isayo abaturage batabasha kujyamo ngo bashake iyo mibiri.

Icyuzi cya Ruramira cyatangiye gushakishwamo imibiri y’Abatutsi bazize jenoside guhera muri Nyakanga 2019 nyuma y’uko kigomorowe amazi akavamo. Imirimo yo gushakisha iyo mibiri yaje gukomwa mu nkokora n’imvura nyinshi yatumaga kitumuka ngo abashaka imibiri babone uko bajyamo.

Hari hashize igihe gito gushakisha imibiri byongeye gusubukurwa, nyuma kubisubika mu ntangiriro za Gicurasi kubera imvura nyinshi yagwaga icyo gihe.

Umva inkuru irambuye hano:

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Musanze: Bishimiye kuba Gatabazi JMV yongeye kugirwa Guverineri

Abaturage bo mu karere ka Musanze baravuga ko bishimiye ko Gatabazi Jean Marie Vianney yongeye kugirwa guverineri w’intara y’amajyaruguru. Abo baturage babivuze nyuma y’itangazo ryasohowe na Minisitiri w’intebe ejo tariki 07 Nyakanga 2020, ryemeza ko Perezida wa Repuburika Paul Kagame yasubije Gatabazi JMV mu nshingano zo kongera kuyobora intara y’Amajyaruguru. Gatabazi yari amaze igihe gito ahagaritswe kuri izo nshingano, abaturage bakavuga ko biteguye gukorana nawe kuko asanzwe abayobora neza by’umwihariko […]

todayJuly 8, 2020 40

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%