Inkuru Nyamukuru

Afghanistan: Igihugu umugore atemerewe kugira izina rye bwite

todayJuly 28, 2020 38

Background
share close

Umugore wo burengerazuba bwa Afghanistan, wahawe izina rya Rabia, yagiye kwa muganga yumva afite umuriro mwinshi. Umuganga yaramupimye asanga afite Covid-19.

Rabia, yasubiye mu rugo ku mugabo we, amuha “ordonance”yari yahawe na muganga, kugirango amugurire imiti. Umugabo abonye izina ryanditse kuri “ordonance”, yahise atangira gukubita Rabia, amuziza kuba yaratanze izina rye ku wundi mugabo atazi.

Ibi byabaye kuri Rabia, ni ibintu bisanzwe aho muri Afghanistan, nk’uko igitangazamakuru BBC kibivuga.

Aho muri Afghanistan, akenshi imiryango itegeka igitsinagore guhisha amazina yabo no kutayabwira abantu bo hanze y’umuryango. Gukoresha izina ry’umugore mu ruhame ntibyishimirwa na benshi, ndetse hari ababifata nk’aho ari igitutsi.

Abagabo benshi muri icyo gihugu batinya kuvuga amazina ya bashiki babo, abagore babo cyangwa se ba nyina. Aho kuvuga amazina yabo, bahitamo gukoresha amagambo nka “mama wa kanaka”, “mushiki wa kanaka” cyangwa se “umukobwa wa kanaka”; ndetse no mu gihe havutse umwana w’umukobwa, amategeko avuga ko ku cyemezo cy’amavuko handikwaho izina rya se gusa.

Ikibazo cyo kutagira izina ku bagore gitangira hakiri kare, kuko umwana ukivuka ahabwa izina hashize igihe kinini. Mu gihe ashatse umugabo, ntago izina rye rigaragara ku rupapuro rutumira mu birori by’ubukwe. Iyo arwaye, ntago izina rye rishyirwa ku mpapuro zo kwa muganga. Mu gihe apfuye nabwo izina rye ntago rigaragara ku rupapuro rwemeza ko yapfuye, habe no ku mva ye.

Ibi byatumye bamwe mu bagore b’aho muri Afghanistan batangiza ubukangurambaga bwo guharanira ko bemererwa gukoresha amazina yabo bwite, uko babyifuza.

Umwe mu batangije ubu bukangurambaga bwahawe izina “Where is my name? (Izina ryanjye riri he?)”, Laleh Osmany, avuga ko yari arambiwe kwamburwa icyo we afata nk’uburenganzira bw’ibanze.

Avuga ko ubukangurambaga yatangije mu myaka itatu ishize butangiye gutanga umusaruro, aho guverinoma ya Afghanistan iri hafi kwemeza ko izina ry’umubyeyi w’umugore naryo ryakwandika ku rupapuro rw’amavuko y’umwana.

Inkuru ya BBC iravuga ko umwe mu byegera bya Ashraf Ghani, perezida wa Afghanistan, yemeje ko uyu muperezida yategetse urwego rushinzwe irangamirere kwiga ku buryo itegeko rigenga iyandikwa ry’amakuru yerekeye abanyagihugu ryavugururwa kugira ngo abagore nabo bemererwe kugira amazina yabo ku byangombwa by’umwana birimo irangamuntu ndetse n’icyemezo cy’amavuko.

Gusa n’ubwo iri tegeko ryakwemezwa, Laleh Osmany na bagenzi be baracyafite urugamba rukomeye, dore ko hari benshi aho muri Afghanistan batifuza izi mpinduka harimo na bagenzi be b’abagore.

Umwe muri bo yagize ati:”Iyo umuntu ambajije izina ryanjye, ngomba gutekereza ku cyubahiro cya musaza wanjye, icya data n’icy’umukunzi wanjye. Ndifuza kwitwa umukobwa wa papa wanjye, mushiki wa musaza wanjye, no mu gihe kizaza nkazitwa umugore w’umugabo wanjye na mama w’umuhungu wanjye”.

Mu muco wa Afghanistan, umugore mwiza ni utagaragara kandi ntiyumvikane, nk’uko byemezwa n’umuhanga mu mibanire y’abantu Ali Kaveh.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

COVID-19: U Rwanda ni ahantu hizewe ho gukorera ubukerarugendo – WTTC

U Rwanda rwakiriye neza guhabwa ikirango cyemeza ko ari hamwe mu hantu hizewe hashobora gukorerwa ubukerarugendo muri ibi bihe isi yugarijwe na Covid 19. Icyo kirango cyatanzwe n’Akanama Mpuzamahanga kita ku bukerarugendo n’ingendo (WTTC) cyemeza ko u Rwanda ari ahantu hubahirije amabwiriza y’ubwirinzi n’ay’isuku biha ba mukerarugendo uburenganzira bwo kuhatemberera nta nkomyi. Umuyobozi mukuru wa RDB, Clare Akamanzi yavuze ko guhabwa kino kirango biziye igihe kuko u Rwanda ruri kwitegura […]

todayJuly 28, 2020 24

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%