Inkuru Nyamukuru

USA zahaye u Rwanda inkunga y’imashini 100 zifasha abarwayi guhumeka

todayJuly 30, 2020 35

Background
share close

Kuri uyu wa Kane tariki ya 30 Nyakanga 2020, Leta y’u Rwanda yakiriye inkunga ya Leta zunze Ubumwe za Amerika y’imashini 100 zifasha abarwayi guhumeka, yatanzwe mu rwego rwo gushyigikira u Rwanda mu guhangana n’icyorezo cya COVID-19.

Izo mashini zashyikirijwe Minisiteri y’Ubuzima binyuze mu Kigo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika gishinzwe iterambere mpuzamahanga (USAID).

Minisitiri w’ubuzima Dr. Daniel Ngamije yavuze ko guverinema y’u Rwanda ishimira perezida wa leta zunze ubumwe z’amerika Donald Trump ku bw’iyo mpano. Yongeraho ko iyi mpano ari umusaruro wavuye mu biganiro abakuru b’ibihugu byombi bagiranye mu minsi ishize.

Umva inkuru irambuye hano:

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Zimbabwe: Abazungu bagiye kwishyurwa miliyari 3.5 z’amadolari

Leta ya Zimbabwe yemeye kuriha miliyari 3,5 z'amadolari y'Amerika y'indishyi ku bahinzi b'abazungu bari bafite ubutaka bakaza kubwamburwa na leta yari ikuriwe na Robert Mugabe. Izatanga impapuro mpeshwa-mwenda (bonds) z'igihe kirekire ndetse yitabaze abaterankunga kuko ubu yo nta mafaranga ifite yo guhita iriha abo bahinzi. Amashyirahamwe y'abo bahinzi b'abazungu yemeye ubwo buryo leta igiye kubarihamo indishyi ijyanye n'ibikorwa-remezo bari bafite mu masambu, atari indishyi ku butaka ubwabwo. Leta y'uwahoze ari […]

todayJuly 30, 2020 23

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%