Mu Bwongereza hagiye gutangirizwa ibipimo bishya byo gupima coronavirus mu minota 90 gusa umuntu akaba yabonye igisubizo. Ibi bigiye gutangirizwa mu nzu zita ku bageze mu zabukuru no muri za ‘laboratoires’ guhera mu cyumweru gitaha.
Leta ivuga ko uko gutangiza iki igipimo no gupimwa uturemangingo twa DNA ugahabwa igisubizo ukihibereye, bizafasha gutandukanya abarwaye Covid-19 n’abarwaye izindi ndwara z’ubuhumekero ziza bitewe n’igihe cy’umwaka kigezwemo (ubukonje cyangwa ubushyuh).
Umunyamabanga w’ubuzima w’Ubwongereza yavuze ko ibi bizaba “ingirakamaro cyane” muri iki gihe cy’ubukonje bwinshi.
Kugeza ubu, ibisubizo bingana na bitatu bya kane by’ibipimo biba byafashwe, biboneka mu masaha 24, naho kimwe cya kane cyabyo bishobora kuboneka hashize iminsi ibiri.
Leta itangaje ibi nyuma yo kwigiza inyuma intego yari yihaye yuko mu kwezi gushize kwa karindwi yari kuba yatangiye gupima mu buryo buhoraho abakora mu nzu zita ku bageze mu zabukuru ndetse n’abageze mu zabukuru, ivuga ko ibikoresho byo gupima byarushijeho kuba bikeya
Mu Bwongereza abantu barenga 300,000 bamaze gutangazwa ko banduye coronavirus kuva yagera muri iki gihugu, muri bo abarenga 46,000 yarabishe nkuko imibare ya Kaminuza ya Johns Hopkins yo muri Amerika ibigaragaza.
Post comments (0)