Inkuru Nyamukuru

Nta biryo n’ibinyobwa byihariye ku mubyeyi bizana amashereka-Impuguke

todayAugust 20, 2020 63

Background
share close

Impuguke mu by’imirire n’imikurire y’abana zihamya ko nta biryo runaka cyangwa ibyo kunywa byihariye bituma umubyeyi abona amashereka, igikuru ngo ni uko abona indyo yuzuye kandi ihagije.

Ibyo ni ibyagarutsweho na Mucumbitsi Alexis, umuyobozi w’ishami ry’imirire, isuku n’isukura muri Gahunda y’igihugu y’imikurire y’abana bato, ubwo yari mu kiganiro Ubyumva Ute cya KT Radio ku wa Kabiri tariki 18 Kanama 2020, cyibanze ku konsa neza.

Uwo muyobozi yemeza ko indyo yuzuye iyo ari yo yose kandi ihagije ihawe umubyeyi ituma amashereka aza, umwana akonka ku buryo buhagije.

Mucumbitsi akomeza avuga ko ikindi gifasha umubyeyi kubona amashereka uretse ibyo kurya no kunywa, ari uko aba atuje akanonsa umwana neza.

Impuguke zivuga ko kugeza ubu mu Rwanda nta kibazo gihari gikomeye cy’ababyeyi babura amashereka, kuko ubushakashatsi bwerekanye ko 99% bayagira, na ho abahura n’ikibazo cyo kubura amashereka akaba ari 1% mu babyeyi babyara, ngo bigaterwa n’impamvu zitandukanye.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Huye: Hari abacuruzi bifuza kuba muri Momo Pay bayibuze

Mu gihe abantu bashishikarizwa kwifashisha ikoranabunga mu guhererekanya amafaranga mu rwego rwo kwirinda ikwirakwizwa rya Coronavirus, hari abacururiza mu isoko rya Huye bavuga ko hashize igihe basabye gushyirwa muri Momo Pay ariko bakaba batarabyemererwa. Uburyo bwo kwishyura hifashishijwe Momo Pay bwashyizweho na sosiyete y’itumanaho ya MTN, bufasha abacuruzi kwakira amafaranga y’abakiriya nta yo kubikuza barengejeho, na bo bakabasha kuyabikuza babifashijwemo na MTN nta kiguzi, cyangwa bakayashyira kuri konti za banki […]

todayAugust 20, 2020 94

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%