Inkuru Nyamukuru

Impunzi z’Abarundi 471 ziratashye

todayAugust 27, 2020 36 1

Background
share close

Kuri uyu wa Kane tariki 27 Kanama 2020, impunzi z’Abarundi 471 zisabiye gusubira mu gihugu cyazo zafashijwe gutaha, akaba ari ryo tsinda rya mbere ry’abatashye kuva zagera mu Rwanda muri 2015.

Abagiye gutaha babanje gupimwa Covid-19 bigaragara ko ari bazima hanyuma bashyirwa mu ishuri riri hanze y’inkambi ya Mahama ari ho imodoka zibakuye.

Ni igikorwa cyateguwe na Leta y’u Rwanda ku bufatanye n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (HCR), nyuma y’aho bamwe muri izo mpunzi banditse basaba gufashwa gutaha.

Abatashye muri rusange bishimiye uko bakiriwe mu Rwanda ndetse bakemeza ko bahabonye inshuti nyinshi, bakishimira kandi kuba basubiye iwabo.

Aba ni bamwe muri bo, baganiriye na Jean Claude Munyantore.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Kigali: Imodoka z’abantu ku giti cyabo ziraca akayabo mu gutwara abantu bajya mu ntara

Nyuma y'Inama y'Abaminisitiri yahagaritse ingendo hagati y'Umujyi wa Kigali n'izindi ntara, mu rwego rwo gukumira ikwirakwira ry'icyorezo Covid-19, muri gare ya Nyabugogo nta modoka ijya cyangwa iva mu ntara ihaparitse. Umukozi w'Ikigo Volcano Express yabwiye Kt Radio ko bitewe n'imyanzuro y'Inama y'Abaminisitiri yaje mu rukerera, hari imodoka zari zamaze guhaguruka i Kigali zagarukiye mu nzira, amatike abagenzi bakayasubiza. Abagenzi bari bazindutse na bo bari bicaye muri gare babuze icyo bakora. […]

todayAugust 27, 2020 32

Post comments (1)

  1. Mardoche on August 27, 2020

    Ni ibyingenzi ko abanyarwaa these dufatanya tugakumira icyi cyorezo cya covid19 Dore ko cyakajije umure

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%