Inkuru Nyamukuru

Mu byumweru 4, abantu ibihumbi 56 bafashwe batubahirije amabwiriza yo kwirinda Covid-19

todayAugust 27, 2020 70

Background
share close

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu mu Rwanda, prof Shyaka Anastase atangaza ko mu byumweru bine inzego z’ibanze zikorana n’inzego z’umutekano zahagaritse abantu ibihumbi 56 batubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

Asobanura amabwiriza yashyizweho n’inama y’abaminisitiri mu kwirinda icyorezo cya COVID-19 kuri televiziyo y’igihugu, Prof Shyaka yavuze ko ingendo zihuza umujyi wa Kigali n’intara zibujijwe, ndetse yongeraho ko nta rundi rwitwazo kuri izo ngendo kuko imbibi z’umujyi wa Kigali zizwi.

Minisitiri Shyaka avuga ku birebana no guhagarika utubari, asobanura neza ko utubari, inzu zigurisha ibifungurwa zikora nk’utubari ndetse n’utubari twimukiye mu mahoteli tutemewe, avuga ko ahazafatwa hazajya hacibwa amande ndetse hagafungwa.

Ministiri Shyaka yamaze amatsiko abatekereza gukoresha ubukwe bakajyana abantu muri Hotel na restaurent ko nabyo bitemewe, avuga ko mu gihe u Rwanda ruahanganye n’icyorezo cya COVID-19 bagomba kubahiriza umubare w’abantu bemewe mu gusezeranya imbere y’amategeko nabemewe mu rusengero.

Mu Karere ka Rubavu hari utubari twinshi twari rwarafunguye tuvuga ko dutanga serivisi ya Restaurent, Border Guest House ni hamwe mu hakoraga bavuga ko bahisemo gufunga.

La Croniche ni hamwe hakunzwe gufatirwa amafunguro mu Karere ka Rubavu kandi bamwe mubayakenera bagakenera no kunywa inzoga, bavuga ko bacyumva amabwiriza bahisemo guhagarika gutanga inzoga, cyakora kubakeneye amafunguro na fanta byo barabikomeza.

Minisitiri Shyaka asobanura aya mabwiriza nuko agomba gushyirwa mu bikorwa, avuga ko mu masoko akoreshwa mu Rwanda hagiye kongera ingamba mu kongera ubwirinzi, aho abayobozi b’amasoko n’ubuyobozi bw’inzego zibanze basabwa gukurikiza kuyakurikiza.

Mu butumwa Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu yatanze, yasabye abayobozi b’inzego zibanze gukurikirana uko amabwiriza yo kwirinda COVID-19 akurikizwa, asaba abaturage kutarebera mu gihe babona hari aho amabwiriza atubahirizwa, ahubwo bagahwititura abatayubahiriza batabyumva bakamenyesha ubuyobozi.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Nta modoka yemerewe gutwara abagenzi bava muri Gare nyuma ya saa kumi n’ebyiri – RURA

Ubuyobozi bw'umugi wa Kigali bwatangaje ko nta modoka yemerewe gutwara abagenzi bava muri gare nyuma ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, isaba abagenzi gutega imodoka hakiri kare. Itangazo ubuyobozi bw'uyu mugi bwashyize ahagaraga ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kane riravuga ko ibi byakoze mu rwego rwo kubahiriza ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri. Iri tangazo rikomeza rivuga ko ibi bizakurikizwa kugeza igihe andi mabwiriza azatangarizwa. Inama y'abaminisitiri yaraye iteranye ikaba yanzuye ko abantu […]

todayAugust 27, 2020 38

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%