Inkuru Nyamukuru

Ruberangeyo yishimiye gusiga abarokotse Jenoside babonye amacumbi n’abanyeshuri bacutse

todaySeptember 2, 2020 21

Background
share close

Theophile Ruberangeyo wayoboraga Ikigega gifasha abatishoboye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi(FARG), ku wa kabiri yashyikirije inyandiko z’icyo kigega Uwacu Julienne, uherutse kwemezwa n’Inama y’Abaminisitiri nk’Umuyobozi mushya wa FARG.

Ruberangeyo avuga ko asize abarokotse Jenoside bose babonye amacumbi, ndetse ko abanyeshuri barihiwe bose ntawe ukiri mu mashuri yisumbuye.

Umuyobozi Mukuru wa FARG ucyuye igihe akomeza avuga ko benshi mu barangije kwiga barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bafite n’ikibazo cy’ubushomeri, ku buryo ngo hari n’abaza kumusaba icumbi.

Ruberangeyo yavuze ko asize kuri konti y’Ikigega FARG amafaranga arenga miliyoni 253 yo guhemba no kwita ku biro by’urwo rwego.

Yavuze ko ingengo y’imari izakoreshwa mu kubaka amacumbi, mu guha inkunga y’ingoboka abatishoboye no kwishyurira uburezi abanyeshuri muri uyu mwaka wa 2020/2021 irenga amafaranga miliyari 32.

Umva inkuru irambuye hano:

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Ubusesenguzi bwa Tom Ndahiro ku ifatwa rya Paul Rusesabagina

Nyuma y’uko Paul Rusesabagina ushinjwa ibyaha byo kurema no kuyobora umutwe n’ihuriro ry’imitwe y’iterabwoba yitwara gisirikare atawe muri yombi, umusesenguzi Tom Ndahiro akaba n’umushakashatsi kuri Jenoside yakorewe Abatutsi avuga ko utakwitwa ko warokoye abantu ku cyaha cya Jenoside ku ruhande rumwe, ariko ku rundi ruhande ukaba uri umuntu ufatanya n’abakoze Jenoside. Ni mu kiganiro yagiranye na Kigali Today nyuma y'uko ku munsi w'ejo ku wa mbere Urwego rw'igihugu rushinzwe iperereza […]

todaySeptember 2, 2020 47

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%