Inkuru Nyamukuru

Nyagatare: Hari aborozi bakoresha imiti y’ibihingwa mu koza amatungo

todaySeptember 3, 2020 20

Background
share close

Ubuyobozi bw’ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi (RAB) burasaba aborozi bogesha amatungo yabo imiti yagenewe kwica udukoko mu bihingwa, kubihagarika, kuko bifite ingaruka ku buzima bwayo matungo no ku bantu.

Abitangaje mugihe bamwe mu borozi bo mu karere ka Nyagatare bahitamo gukoresha umuti witwa Dudu mu koza inka kuko ngo iri ku isoko itica uburondwe, hakiyongeraho kuba ihenda.

Aba borozi bavuga ko impamvu bahitamo gukoresha iyi miti ari uko iri ku isoko ihenze.

Dr. Solange Uwituze ushinzwe ubworozi muri RAB avuga ko kugira ngo uburondwe bucike ari uko habaho guhinduranya imiti ariko nabwo hakitabwa ku kuwukoresha neza kuko ngo ubusanzwe nta muti uhari ubukumira 100%.

Umva inkuru irambuye hano:

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Muhanga: Minisitiri Shyaka yasabye abayobozi kuva mu bucuruzi bw’amabuye y’agaciro

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Prof Shyaka Anastase, arasaba bamwe mu bayobozi bo mu karere ka Muhanga bari mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro kubicikaho kukobituma barangara bakanarangaza abo bayobora bityo ntibuzuze inshingano zabo. Prof. Shyaka yabigarutseho ku wa Gatatu tariki 2 Nzeri 2020, ubwo yari mu ruzinduko muri ako karere aho yasuye ibikorwa bitandukanye byiganje mu gace ka Ndiza, nyuma aganira n’abayobozi bose guhera ku mudugudu kugera ku rwego rw’akarere. Akarere ka Muhanga […]

todaySeptember 3, 2020 58

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%