Inkuru Nyamukuru

Ababyeyi barashishikarizwa kudatuma abana mu isoko kuko bibaviramo uburara

todaySeptember 3, 2020 59 1

Background
share close

Ababyeyi bo mu Karere ka Nyaruguru barashishikarizwa kureka  gutuma abana mu isoko kuko usanga akenshi bibaviramo uburara.

Ababyeyi barema isoko mu Gasantere ka Karamirabagenzi mu Murenge wa Muganza bahawe ubu butumwa nyuma y’igikorwa cyafatiwemo abana 59 bari baje batwaje ababyeyi ibicuruzwa.

Ababyeyi bari baremye isoko rya Kamirabagenzi, aho bari kumwe n’abana bari begeranyijwe ngo baganirizwe, babwiwe ko gutuma abana ku isoko bibaviramo uburara kuko batangira kujyayo batumwe n’ababyeyi, hanyuma bakazagera aho bajyayo bibwirije, bikazagera n’aho batacyumva ababyeyi bababuza kuzerera.

Ababyeyi banasabwe gutoza abana imirimo itabavuna, urugero nko kujya kuvoma, kwahira, gutashya, kugira ngo bazavemo abana bazi gukora, kuko no kutabaha ibyo bakora bijya bibaviramo kurarikira kuzerera, bakazavamo imburamukoro.

Ubu bukangurambaga bwatangirijwe mu Gasantere ka Karamirabagenzi buzakomeza ku masoko yose yo muri aka Karere, ari nako hafatwa abana baremye isoko bakaganirizwa hamwe n’ababyeyi babo,  kuzageza ubwo ababyeyi bazumva ko n’ubwo abana batajya kwiga kubera Coronavirus, badakwiye no kurema amasoko byabaviramo uburara no kuba bahandurira iyi ndwara itagira umuti ntinagire urukingo.

Umva inkuru irambuye hano:

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Nyagatare: Hari aborozi bakoresha imiti y’ibihingwa mu koza amatungo

Ubuyobozi bw’ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi (RAB) burasaba aborozi bogesha amatungo yabo imiti yagenewe kwica udukoko mu bihingwa, kubihagarika, kuko bifite ingaruka ku buzima bwayo matungo no ku bantu. Abitangaje mugihe bamwe mu borozi bo mu karere ka Nyagatare bahitamo gukoresha umuti witwa Dudu mu koza inka kuko ngo iri ku isoko itica uburondwe, hakiyongeraho kuba ihenda. Aba borozi bavuga ko impamvu bahitamo gukoresha iyi miti ari uko […]

todaySeptember 3, 2020 20

Post comments (1)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%