Umujyi wa Kigali wamuritse igishushanyo mbonera gishya kitirukana abawutuyemo
Ubuyobozi bw'Umujyi wa Kigali butangaza ko igishushanyombonera gishya gihera muri uyu mwaka wa 2020 kugera muri 2050, kizafasha abawutuye kuwibonamo, aho kuwuhunga nk'uko babitekerezaga mu gishushanyombonera cy'ubushize cya 2013-2018. Ubwo berekanaga icyo gishushanyombonera ku wa gatanu tariki 4 Nzeri 2020, abayobozi b'umujyi wa Kigali basobanuriye inzego zinyuranye ibyiciro icyenda byahawe gukoresha ubutaka bwose bw’uyu mujyi. Igishushanyombonera gishya kigena imikoreshereze y’ubutaka mu mujyi wa Kigali mu gihe cy’imyaka 30 iri imbere, […]
Post comments (0)