Inkuru Nyamukuru

Abarokotse ibitero bya MRCD ya Rusesabagina barasaba indishyi z’ibyabo yahombeje

todaySeptember 7, 2020 22

Background
share close

Bamwe mu baturage b’i Nyabimata mu karere ka Nyaruguru na Uwinkingi mu karere ka Nyamagabe, basobanuriye Itangazamakuru ibyo umutwe wa FLN w’ishyaka MRCD rya Paul Rusesabagina wabahombeje mu mwaka wa 2018.

Paul Rusesabagina weretswe Itangazamakuru ku wa 31 Nyakanga 2020, ni Visi Perezida w’Ishyaka MRCD Ubumwe rikaba ari ryo rifite inyeshyamba zitwa FLN zari zifite Umuvugizi wiyitaga Maj Callixte Sankara, na we akaba afungiwe muri gereza mu Rwanda.

Abagabweho ibitero n’uwo mutwe basaba ubuyobozi bw’igihugu kubikira indishyi z’akababaro Rusesabagina ku buzima bwatakajwe no ku byabo byangijwe na FLN.

Nta gihe kiratangazwa cy’urubanza rwa Paul Rusesabagina, ariko Ubugenzacyaha bumukurikiranyeho ibyaha byo kurema no kuyobora umutwe n’ihuriro MRCD ry’imitwe y’iterabwoba yitwara gisirikare.

Umva ubuhamya bwa bamwe mu baturage b’i Nyabimata na Uwinkingi:

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

U Rwanda ruri mu ntambara yo kugabanya ingaruka za COVID19-Perezida Kagame

Perezida wa Repuburika Paul Kagame aratangaza ko u Rwanda ruri mu ntambara yo kugabanya ingaruka z’icyorezo cya COVID19 hibandwa ku kureba uko imirimo y’ingenzi ikomeza kugenda ikomorerwa ngo Abanyarwanda babashe kugira imibereho myiza. Umukuru w’igihugu yabitagarije ku bitangazamakuru bya RBA ku gicamunsi cyo ku wa 06 Nzeri 2020 aho yagarutse ku ngingo zitandukanye zagarutse kuri COVID19 mu Rwanda n’ingaruka zayo ku buzima n’ubukungu bw’Igihugu muri rusange. Umukuru w’Igihugu avuga ko […]

todaySeptember 7, 2020 50

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%