Gutwitira undi muntu byatangiye gukorwa mu Rwanda
Ku wa gatanu tariki 11 Nzeri 2020, Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwemeje ishingiro ry'amasezerano imiryango ibiri yagiranye, y'uko umuryango umwe uzatwitira undi wari umaze imyaka 10 warabuze urubyaro. Urugo rwo muri Kicukiro rwabuze urubyaro maze rusaba abaganga gukuramo intanga y'umugabo n'iy'umugore bakazihuriza mu mashini, igi bakaritera muri nyababyeyi y'undi mugore wo mu rundi rugo akabatwitira, akabyara akazabaha umwana nyuma y'amezi atandatu avutse. Ingo zombi(ni ukuvuga urwabuze urubyaro n’urwemeye kubatwitira) bitabaje […]
Post comments (0)