Inkuru Nyamukuru

Rusesabagina yitabye Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro: Umwunganizi we asanga nta bubasha rufite bwo kumuburanisha

todaySeptember 14, 2020 23

Background
share close

Paul Rusesabagina ukekwaho ibyaha bitandukanye birimo iby’iterabwoba, kuri uyu wa Mbere tariki ya 14 Nzeri 2020, yitabye Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro, aho aburana ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo.

Rusesabagina n’umwunganizi we basanga nta bubasha Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rufite bwo kumuburanisha.

Uwunganira Paul Rusesabagina yasabiye umukiriya we kutaburanira muri urwo rukiko, kubera impamvu z’uko ibyaha aregwa ngo atabikoreye ku butaka bw’u Rwanda kandi atari Umunyarwanda.

Me Rugaza David yashingiye ku ngingo ya 93 y’Itegeko rigenga imiburanishirize y’imanza z’ibyaha mbonezamubano, yagaragaje izo nzitizi avuga ko Paul Rusesabagina atari Umunyarwanda ko ahubwo ari Umubiligi.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Gutwitira undi muntu byatangiye gukorwa mu Rwanda

Ku wa gatanu tariki 11 Nzeri 2020, Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwemeje ishingiro ry'amasezerano imiryango ibiri yagiranye, y'uko umuryango umwe uzatwitira undi wari umaze imyaka 10 warabuze urubyaro. Urugo rwo muri Kicukiro rwabuze urubyaro maze rusaba abaganga gukuramo intanga y'umugabo n'iy'umugore bakazihuriza mu mashini, igi bakaritera muri nyababyeyi y'undi mugore wo mu rundi rugo akabatwitira, akabyara akazabaha umwana nyuma y'amezi atandatu avutse. Ingo zombi(ni ukuvuga urwabuze urubyaro n’urwemeye kubatwitira) bitabaje […]

todaySeptember 14, 2020 85

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%