Inkuru Nyamukuru

REMA yahagurukiye abacuruza n’abagikoresha amasashe atemewe

todaySeptember 14, 2020 35

Background
share close

Ikigo cy’igihugu cyita ku bidukikije (REMA) kimaze iminsi mu igenzura ngo kirebe abagikoresha n’abacuruza amasashe, bafatwe ndetse babihanirwe kuko binyuranyije n’itegeko.

Icyo gikorwa cyakozwe ku matariki ya 10 na 11 Nzeri 2020, gikorerwa mu Mujyi wa Kigali no mu mijyi itandatu iwungirije, kikaba cyari kiri mu rwego rwo kugenzura uko itegeko nimero 17/2019 ryo ku wa 10 Kanama 2019 ribuza ikorwa, itumizwa n’ikoreshwa ry’amasashe n’ibikoresho bya pulasitike bikoreshwa rimwe ryubahirizwa.

Itegeko rivuga ko abacuruzi bafatanywe ibintu bipfunyitse mu masashe atemewe n’abacuruza ibikoresho bya pulasitiki bikoreshwa rimwe, byose babyamburwa kikaba ari cyo gihano, mu gihe abakora ayo masashe, abayatumiza n’abayacuruza bo bacibwa amande.

Umuntu ukora amasashe n’ibikoresho bya pulasitiki bikoreshwa rimwe, ahanishwa gufungirwa ibikorwa, kwamburwa ibyo bikoresho no kwishyura ihazabu ya miliyoni 10 z’Amafaranga y’u Rwanda.

Umuntu uranguza ibyo bikoresho ahanishwa gucibwa ihazabu y’ibihumbi 700 by’Amafaranga y’u Rwanda, kandi ibyo asanganywe akabyamburwa.

Umva inkuru irambuye hano:

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Rusesabagina yitabye Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro: Umwunganizi we asanga nta bubasha rufite bwo kumuburanisha

Paul Rusesabagina ukekwaho ibyaha bitandukanye birimo iby’iterabwoba, kuri uyu wa Mbere tariki ya 14 Nzeri 2020, yitabye Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro, aho aburana ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo. Rusesabagina n’umwunganizi we basanga nta bubasha Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rufite bwo kumuburanisha. Uwunganira Paul Rusesabagina yasabiye umukiriya we kutaburanira muri urwo rukiko, kubera impamvu z’uko ibyaha aregwa ngo atabikoreye ku butaka bw’u Rwanda kandi atari Umunyarwanda. Me Rugaza David yashingiye ku ngingo […]

todaySeptember 14, 2020 23

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%