Inkuru Nyamukuru

MINAGRI yatangiye kurwanya amapfa muri Kayonza ikoresheje arenga miliyari 80FRW

todaySeptember 16, 2020 32

Background
share close

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi(MINAGRI) ku bufatanye n’Ikigega Mpuzamahanga giteza imbere Ubuhinzi (IFAD), yatangije umushinga uzamara imyaka itandatu mu karere ka Kayonza, urwanya amapfa mu mirenge umunani yibasiwe n’izuba.

Uyu mushinga uzakoresha amafaranga y’u Rwanda arenga miliyari 80 (cyangwa se miliyoni 83 z’amadolari ya Amerika ), IFAD yayahaye u Rwanda nk’inguzanyo mu mwaka ushize wa 2019.

Umushinga wo kurwanya amapfa muri Kayonza uzafasha abaturage bagize ingo ibihumbi 50 mu mirenge ya Gahini, Mwiri, Kabare, Kabarondo, Murama, Murundi, Ndego, na Rwinkwavu kubona amazi yo gukoresha mu ngo, ayo kuvomerera imirima no kuhira amatungo arenga ibihumbi 27.

Uretse imirimo y’ubuhinzi buvomerewe kuri hegitare 2,275, ubworozi no gutunganya umusaruro, MINAGRI na IFAD bavuga ko abaturage bazahabwa imirimo yo gukora amaterasi ku buso bungana na hegitare 1400, ndetse no gucukura ibyuzi n’ibyobo bifata amazi.

Umva inkuru irambuye hano:

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Nyaruguru: Batangije igihembwe cy’ihinga ariko bahangayikishijwe n’uko nta mvura

Abatuye mu Murenge wa Ruramba mu Karere ka Nyaruguru bahangayikishijwe n'uko babona igihe cy'ihinga cyageze nyamara bakaba babona nta mvura iri kugwa. Babigarutseho ubwo bifatanyaga n'ubuyobozi bw'Akarere ka Nyaruguru mu gutangiza igihembwe cy'ihinga A, cyaranzwe no gutera ibigori mu murima wa hegitari 2.5 wa koperative Coabiwa ni ukuvuga Koperative y'abahinzi bo mu Gishanga cy'Uwarurimbi ikorera mu Mudugudu wa Bukoro, akagari ka Gabiro. Muri iki gihembwe cy'ihinga cyatangijwe, I Nyaruguru ubutaka […]

todaySeptember 15, 2020 49

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%