Inkuru Nyamukuru

Nyaruguru: Batangije igihembwe cy’ihinga ariko bahangayikishijwe n’uko nta mvura

todaySeptember 15, 2020 49

Background
share close

Abatuye mu Murenge wa Ruramba mu Karere ka Nyaruguru bahangayikishijwe n’uko babona igihe cy’ihinga cyageze nyamara bakaba babona nta mvura iri kugwa.

Babigarutseho ubwo bifatanyaga n’ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru mu gutangiza igihembwe cy’ihinga A, cyaranzwe no gutera ibigori mu murima wa hegitari 2.5 wa koperative Coabiwa ni ukuvuga Koperative y’abahinzi bo mu Gishanga cy’Uwarurimbi ikorera mu Mudugudu wa Bukoro, akagari ka Gabiro.

Muri iki gihembwe cy’ihinga cyatangijwe, I Nyaruguru ubutaka buhujwe buzahingwaho ibigori kuri ha6500, ibishyimbo kuri ha 29.000, ibirayi kuri ha 5000 n’imboga kuri ha 350.

Umva inkuru irambuye hano:

 

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

REMA yahagurukiye abacuruza n’abagikoresha amasashe atemewe

Ikigo cy’igihugu cyita ku bidukikije (REMA) kimaze iminsi mu igenzura ngo kirebe abagikoresha n’abacuruza amasashe, bafatwe ndetse babihanirwe kuko binyuranyije n’itegeko. Icyo gikorwa cyakozwe ku matariki ya 10 na 11 Nzeri 2020, gikorerwa mu Mujyi wa Kigali no mu mijyi itandatu iwungirije, kikaba cyari kiri mu rwego rwo kugenzura uko itegeko nimero 17/2019 ryo ku wa 10 Kanama 2019 ribuza ikorwa, itumizwa n’ikoreshwa ry’amasashe n’ibikoresho bya pulasitike bikoreshwa rimwe ryubahirizwa. […]

todaySeptember 14, 2020 35

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%