Inkuru Nyamukuru

RBC yasobanuye impamvu abasuzumwa COVID-19 bagabanutse

todaySeptember 16, 2020 40

Background
share close

Ubuyobozi bw’ikigo cy’igihugu cy’ubuzima RBC buvuga ko ubuke bw’ibipimo bya coronavirus burimo gufatwa muri iyi minsi burimo guterwa no kuba umubare w’abantu bahuye n’abanduye covid-19 batangazwa buri munsi ari muto.

Umuyobozi wa RBC Dr. Sabin Nsanzimana avuga ko ubusanzwe gufata ibipimo byinshi biterwa n’umubare w’abantu bahuye n’abamaze kumenyekana ko banduye. Yongeraho ko ibikorwa byo gupima abantu muri rusange bikorwa bitewe n’uburyo basanze hari agace gashobora kuba gafite ibyago byo kubonekamo ubwandu.

Ahaheruka gufatwa ibipimo muri ubu buryo ni mu bacuruzi bo mu Isoko rya Nyarugenge – Kigali City Market, ndetse n’isoko rizwi nko kwa Mutangana, ahasanzwe abantu benshi banduye Covid-19.

Ubwo umuntu wa mbere ufite Covid-19 yabonekaga mu Rwanda mu kwezi kwa gatatu, hafatwaga ibipimo bigera muri 300 ku munsi, ariko bigera mu kwezi kwa nyakanga hafatwa ibipimo bigera ku bihumbi 5000 ku munsi. Ariko muri iyi minsi, umubare w’ibipimo birimo gufatwa ku munsi, waragabanutse, aho ku wa mbere hafashwe ibipimo 1687 gusa.

Dr. Sabin Nsanzimana avuga ko umubare w’ibipimo bifatwa buri munsi ugiye kwiyongera mu minsi iza. Avuga ko barimo gukora ubushakashatsi mu duce dutandukanye kugira barebe uko indwara yifashe. Guhera mu cyumweru gitaha bakaba bazatangira gufata ibipimo mu buryo bwa rusange muri utwo duce.

Inkuru dukesha ikinyamakuru The New Times ivuga ko kugira umubare munini w’ibipimo bifatwa bifite umumaro wo gutuma hamenyekana ahantu hashobora kuba hihishe ubwandu ariko bwari butaramenyekana. Ibi kandi bituma guverinema ibasha gufata ibyemezo bikwiye iyo ibashije kumenya uko icyorezo cyifashe mu gace runaka.

Kugeza ubu u Rwanda rumaze gufata ibipimo bya coronavirus 466.518

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

MINAGRI yatangiye kurwanya amapfa muri Kayonza ikoresheje arenga miliyari 80FRW

Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi(MINAGRI) ku bufatanye n'Ikigega Mpuzamahanga giteza imbere Ubuhinzi (IFAD), yatangije umushinga uzamara imyaka itandatu mu karere ka Kayonza, urwanya amapfa mu mirenge umunani yibasiwe n'izuba. Uyu mushinga uzakoresha amafaranga y'u Rwanda arenga miliyari 80 (cyangwa se miliyoni 83 z'amadolari ya Amerika ), IFAD yayahaye u Rwanda nk’inguzanyo mu mwaka ushize wa 2019. Umushinga wo kurwanya amapfa muri Kayonza uzafasha abaturage bagize ingo ibihumbi 50 mu mirenge ya Gahini, […]

todaySeptember 16, 2020 32

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%