Inkuru Nyamukuru

Umuturage yahishije inzu ibintu byose bihiramo, ababazwa cyane n’amafaranga y’umukwe we yari abitse

todaySeptember 21, 2020 29 1

Background
share close

Mu gitongo cyo kuri uyu wa mbere uwitwa Isaï Hategekimana utuye mu Karere ka Ngororero, yahishije inzu ibintu byose bihiramo, ariko ngo ikimubabaje kurusha ni amafaranga y’umukwe yari abitse.

Hategekimana afite imyaka 52. Avuga ko yazindukiye mu murima, yahindukira azaniye inka ubwatsi agasanga inzu iri gucumba umwotsi, yakwinjira agasanga icyumba cyabagamo ibintu by’agaciro byo mu rugo kiri gutokombera.

Avuga ko muri iyi nzu hahiriyemo n’amafaranga arenga ibihumbi 600, harimo ibihumbi 330 umukwe wabo yari yabazaniye ngo bazamufashe kugura isambu, ibihumbi 200 Hategekimana yakuye mu nka yagurishije akaba yateganyaga kuzakoraho akongerera umukwe we akamugurira umurima ugaragara, ndetse n’ibihumbi 70 abana bari bakoreye.

Umva inkuru irambuye hano:

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

U Rwanda ku mwanya wa 11 mu kugira internet ihendutse

U Rwanda rwashyizwe ku mwanya wa 11 ku rutonde rw'ibihugu byo muri Afurika bifite umurongo wa internet uhendutse. Ni urutonde rwakozwe n'ikigo cyo mu gihugu cy'ubwongereza cyitwa "Cable" gihereye ku bushakashatsi cyakoreye mu bihugu 228. Ubwo bushakashatsi bwerekana ko muri rusange, mu rwanda, gigabyte imwe ya internet igura amafranga y'u Rwanda 1346, mu gihe ku mugabane w'afurika igura amafranga arenga ibihumbi birindwi, naho mu bihugu by'amerika y'amajyaruguru ikagura amafaranga ibihumbi […]

todaySeptember 21, 2020 39

Post comments (1)

  1. Hagenimana Gerard on September 21, 2020

    Gusa Ntibyagakwiye ko umuntu aryamana ibihumbi birenga 600k kndi ibigo by’imali bihali gusa nabandi bibabere isomo bakibika amafaranga mu ihembe

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%