Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze buratangaza ko bwahagaritse mu kazi Aimable Nsengimana wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busogo, wavuzweho gutwara umuturage witwa Mbonimana Fidele muri ‘butu’ y’imodoka, hanyuma bikamuviramo gukomereka bikomeye.
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), na rwo rwatangaje ko rwafunze uyu muyobozi, akaba akurikiranyweho icyaha cyo gukomeretsa bitari ku bushake Mbonimana Fidele, ndetse n’icyaha cyo gufunga no gutwara umuntu ahantu hatemewe.
Bivugwa ko uwo muyobozi yasanze Mbonyimana Fidele aho yakoreraga yanze ko aba ‘DASSO’ binjira ngo bagenzure iyubahirizwa ry’amabwiriza yo kwirinda Covid-19, yarangiza agahita amushyira mu modoka ye aho bapakira ibintu (butu) akamujyana. Mu kugenda ngo urugi rwa butu rwaje kwifungura, umuturage agwa mu muhanda arakomereka cyane, ndetse amakuru akavuga ko yahise ajya muri koma.
Mugenzi wacu Mutuyimana Servillien yavuganye n’Umuyobozi w’akarere ka Musanze Nuwumuremyi Jeannine, amubwira ko ubuyobozi bw’akarere ka Musanze bwamuhagaritse ku mirimo ye mu buryo bw’agateganyo mu gihe cy’amezi atandatu, kugirango kakorwe iperereza:
Mu karere ka Ruhango Umumotari yagwiriwe n'igiti ahita apfa uwo yari ahetse arakomereka bikomeye. Ibi byabereye mu murenge wa Kabagari mu karere ka Ruhango ku wa 20 Nzeri 2020 ubwo moto ifite Plaque RF 996 C yari itwawe n'uwitwa Mbarushimana Joseph w'imyaka 26 yrs, ukomoka Karere ka Nyanza yagwirwaga n'igiti batemaga ku muhanda uri mu murenge wa Kabagari. Umugenzi wari kuri iyo moto witwa Mukabideri Cecile w'imyaka 40 ukomoka mu […]
Uwacu on September 25, 2020
Rwose gitifu yakoze itesha gaciro birababaje ese niba yarashakaga kumuhana iyo amuha izo daso zikamujyana cg akazana pandagare ikamujya imodoka yisuku numutekano iba ihari ndetse nabanyerondo nibase yarashakaga kumwijyanira iyamwicaza ahagenewe kwicaza abantu ntamushire aho ashyira imizigo