Inkuru Nyamukuru

Iyo ingagi ziza kuba zidahari mu Rwanda…

todaySeptember 24, 2020 69

Background
share close

Ku itariki 24 Nzeri 2020 imiryango mpuzamahanga izirikana ku nyamaswa z’ingagi zisa n’abantu zisigaye hake ku isi.

By’umwihariko uyu munsi ukaba wahuriranye n’uko abantu bari hirya no hino mu bihugu bitandukanye, bifashishije ikoranabuhanga bakurikirana umuhango ngarukamwaka utegurwa n’u Rwanda, wo kwita izina abana b’ingagi 24 bavutse mu mwaka wa 2019/2020.

Akamaro ingagi zisanzwe zizwiho cyane ni uko ba mukerarugendo bazisura bagatanga amafaranga y’amahanga azwi nk’amadevize,

Mukanoheri Venantie wo mu Kinigi uboha uduseke akatugurisha amadolari kuri ba mukerarugendo yabwiye itangazamakuru ko yashoboraga kuba agikurikira umugabo we mu ishyamba ry’ibirunga guhiga utunyamaswa two kurya, iyo aza kuba aturanye n’ishyamba ritagiramo ingagi.

Odile Nyirahirwa we yahisemo kuminuza mu rurimi rw’Icyongereza, ubu akaba ayobora ba mukerarugendo baje gusura izi nyamaswa zisa n’abantu zisigaye muri Afurika yo hagati honyine, ariko iyo zitaho ntabwo abasha gusobanura ikintu yari kuba akora kugeza ubu.

Amafaranga y’amahanga (amadolari, amayero,…) azanwa mu Rwanda, yashoboraga kuba ari make kuko hari menshi abanyamahanga baza bitwaje, bakayaha Leta n’abaturage mu rugendo rwo kujya no kuva gusura ingagi,

Agace k’u Rwanda kegereye ibirunga kashoboraga kuba kazwiho kweza ibirayi gusa, ariko ubu Umujyi wa Musanze uza ku mwanya wa kabiri mu mijyi iteye imbere mu Rwanda, bitewe no kugira amahoteli menshi yakira ba mukerarugendo baza gusura ingagi.

Umva ibindi kuri iyi nkuru hano:

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Abana bari munsi y’imyaka 12 bategetswe kwambara udupfukamunwa n’ubwo binyuranyije n’amabwiriza ya OMS.

Amabwiriza y’ishami ry’umuryango w’abibumbye ajyanye no kwambara udupfukamunwa mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19, avuga ko abana bari munsi y’imyaka 12 batambara udupfukamunwa, naho abafite 12 kuzamura bo bagomba kutwambara ndetse neza nkuko bigenda ku bantu bakuru. Ese mu Rwanda niko bimeze? Niba atariko bimeze se impamvu ni iyihe? Mu kiganiro Dr Nkeshimana Menelas ushinzwe ibikorwa by’imivurire ya Covide-19 mu ntara y’iburengerazuba, yagiranye na Nadia Uwamariya arabisobanura neza. Cyumve […]

todaySeptember 24, 2020 51

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%