Huye – Bageze kure bitegura itangira ry’amashuri
Nyuma y’amezi arenga atandatu amashuri ahagaritswe kubera Coronavirus, kuri ubu hakaba hari gutegurwa uko abanyeshuri basubira ku ishuri, mu Karere ka Huye bageze kure babyitegura. Nk’uko bivugwa n’umuyobozi w’Akarere ka Huye wungirije ushinzwe imibereho myiza, Annonciata Kankesha, ngo bageze kure bubaka ibyumba by’amashuri 467 byagenewe kwigirwamo n’abo mu mashuri abanza n’ayisumbuye. Naho ku bijyanye n’abarimu, ngo bamaze gukora ibizamini none ubu bari gushyirwa mu myanya. Abayobozi b’ibigo by’amashuri na bo […]
Post comments (0)