Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatanu tariki 02 Ukwakira 2020, Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwafashe umwanzuro wo gufunga Rusesabagina by’agateganyo.
Urukiko rukaba rwamenyesheje Paul Rusesabagina ko hari impamvu ikomeye ituma akekwaho kurema umutwe w’iterabwoba, hamwe n’ubufatanyacyaha mu kwica, gutwikira no gusahura abaturage b’i Nyaruguru na Nyamagabe muri 2018-2019.
Paul Rusesabagina uregwa gushinga umutwe wa FLN yaburanaga urubanza rw’ubujurire mu Rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.
Yajuririye urwo rukiko nyuma y’umwanzuro yafatiwe n’urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro rwari rwategetse ko aburana afunzwe ku itariki 17 Nzeri 2020.
Ku wa gatanu tariki 25 Nzeri 2020 Rusesabagina yaje kuburana avuga ko urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro rutigeze ruha agaciro ukwiregura kwe.
Rusesabagina avuga ko atari Umunyarwanda, ko yari mu mahanga muri 2018 igihe ibyaha ashinjwa byakorwaga, ariko akemeza ko yahaye ubufasha bw’amafaranga umutwe ufatwa nk’uwiterabwoba wa FLN, ari nabyo ashinjwa.
Ubushinjacyaha bufite amagambo ya Rusesabagina wavugaga ko atangije intambara mu Rwanda, kandi na we yemereye Urukiko ko yahaye FLN amafaranga y’amayero ibihumbi 20, anayishakira ibihumbi 300 by’amadolari mu bantu batandukanye.
Rusesabagina yahakanye ko atategekaga FLN, “umutwe w’ingabo utemewe” w’impuzamashyaka MRCD, kuko ngo wahabwaga amabwiza n’ishyaka rimwe mu yagize MRCD ari ryo CNRD.
Ubushinjacyaha bwahise bumugaragariza uburyo FLN yagabye ibitero i Nyaruguru na Nyamagabe. Rusesabagina ari we Perezida w’iyo mpumashyaka kandi yahabwaga raporo buri munsi. Ubushinjacyaha buvuga ko Rusesabagina yatawe muri yombi ari i Kanombe kandi yihutiye guhabwa ubutabera, ko Rusesabagina ari Umunyarwanda w’inkomoko udashobora kuvuga gusa ko atari Umunyarwanda ngo byemerwe.
Nyuma y’iki cyemezo cy’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, nta kundi kujurira kuri Rusesabagina ku mwanzuro wo gufungwa by’agateganyo.
Me Emelyne Nyembo umwe mu bunganira Rusesabagina yavuze ko n’ubwo batajuriye bitavuze ko banyuzwe n’imikirize y’urubanza.
Ati “Ntabwo tubyishimiye, tuzategereza kuburana urubanza mu mizi”.
Post comments (0)