Inkuru Nyamukuru

Menya bamwe mu bayobozi bakuru Ayinkamiye yigishije mu myaka 42 yamaze mu bwarimu

todayOctober 3, 2020 40

Background
share close

Gukunda kwigisha byatumye yemera umushahara muto mwarimu ahabwa, abirutisha kuba umunyamabanga wa Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu ubwo yari arangije kaminuza mu mwaka wa 1977.

Kuva icyo gihe kugera muri 2019 bamwe mu bayobozi bakuru Ayinkamiye yibuka bamunyuze imbere aho yigishaga muri Lycée Notre Dame de Citeaux (Nyarugenge), harimo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe kurinda Itegeko Nshinga, Amb. Solina Nyirahabimana.

Ayinkamiye yanigishije Minisitiri ushinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi, Marie Solange Kayisire, Minisitiri Paula Ingabire ushinzwe Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Dr. Karekezi Claire ubaga akavura indwara zo mu bwonko mu bitaro bya Gisirikare by’i Kanombe.

Hari n’Umunyamabanga Nshingabikorwa wa Unity Club Regine Iyamuremye, Domitilla Mukantaganzwa uyobora Komisiyo y’Igihugu ishinzwe kuvugurura Amategeko, ndetse n’abadepite atibuka, abayobozi bakuru b’ibigo n’abenjeniyeri mu Mujyi wa Kigali.

Umva inkuru irambuye hano:

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Amazina y’abazaburanisha Kabuga yamenyekanye

Kuri uyu wa Gatanu tariki 02 Ukwakira 2020 nibwo Urukiko rw’Umuryango w’Abibumbye ruri i Arusha muri Tanzaniya rwashyizeho abacamanza batatu kugira ngo baburanishe urubanza rwa Kabuga Félicien ushinjwa uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda. Ni nyuma y’uko Urukiko Rusesa imanza rwa Paris mu Bufaransa rwategetse ko Kabuga Félicien yohererezwa Urwego rwasigariyeho Inkiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (IRMCT) rukaba ari rwo rumuburanisha. Umucamanza wo muri Scotland witwa Iain Bonomy azayobora urugereko […]

todayOctober 2, 2020 23

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%