Inkuru Nyamukuru

Umushinjacyaha Mukuru w’u Bubiligi yatanze inkunga mu rubanza rwa Rusesabagina

todayOctober 5, 2020 65

Background
share close

Umushinjacyaha Mukuru w’u Rwanda, Aimable Havugiyaremye yatangaje ko urubanza rwa Paul Rusesabagina rwahujwe n’urw’abavugizi b’umutwe wa FLN, ari bo Callixte Nsabimana na Herman Nsengimana.

Havugiyaremye kandi yashimiye mugenzi we w’u Bubiligi, Johan Dermulle kuba yaremeye ko Rusesabagina asakwa mu rugo rwe, mu rwego rwo gushaka amakuru ajyanye n’ibyaha aregwa.

Umushinjacyaha Mukuru w’u Rwanda akaba yakomeje atangaza ko impamvu urubanza rwa Rusesabagina rwahujwe n’urwa Nsabimana na Nsengimana ndetse n’abandi barwanyi 16 bahoze muri FLN, ari uko ibyaha baregwa babikoreye hamwe.

Havugiyaremye yagize ati “Ibi ni ibintu bisanzwe bikorwa iyo abantu baregwa ibyaha bimwe, bakoreye rimwe mu gihe kimwe, biba biri mu nyungu z’ubutabera ko baburanishirizwa hamwe”.

Ku itariki ya 14 ukwezi gushize kwa Nzeri, Ubushinjacyaha Bukuru bw’u Rwanda, Urwego rw’Ibanze rwa Kicukiro, bwasohoye itangazo rivuga ko Rusesabagina wari ukuriye impuzamashyaka MRCD ifite umutwe wa FLN, akurikiranyweho ibyaha 13 byo gushinga no gufasha uwo mutwe ushinjwa kwica abaturage mu Turere twa Nyaruguru na Nyamagabe.

Rusesabagina wafatiwe ku kibuga cy’indege i Kanombe ku itariki 28 Kanama 2020 (nk’uko ubushinjacyaha bubigaragaza), akurikiranyweho ibyaha birimo icyo (1) kurema umutwe w’ingabo utemewe cyangwa kuwujyamo, (2) no gutera inkunga iterabwoba.

Araregwa kandi icyaha cy’ (3) iterabwoba ku nyungu za politiki, (4) gukora no kugira uruhare mu bikorwa by’iterabwoba, (5) gutanga amabwiriza mu gikorwa cy’iterabwoba, (6) kuba mu mutwe w’iterabwoba.

Akurikiranyweho kandi (7) kugambana no gushishikariza abandi gukora iterabwoba, (8) ubufatanyacyaha ku cyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake, (9) ubufatanyacyaha ku cyaha cyo gufata umuntu ho ingwate, (10) ubufatanyacyaha ku cyaha cyo kwiba hakoreshejwe intwaro.

Rusesabagina kandi azaburana ku bijyanye n’ (11) ubufatanyacyaha ku cyaha cyo gutwikira undi ku bushake inyubako, (12) ubufatanyacyaha ku cyaha cyo gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake, ndetse (13) n’ubufatanyacyaha ku cyaha cyo gushyira abana mu mirwano cyangwa ngo bakore imirimo ijyanye n’inshingano za gisirikare.

Iburanisha ku bijyanye n’ifungwa n’ifungurwa ryabereye mu Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro, rukaba rwaraje gutegeka ko aburana afunzwe, ariko Rusesabagina yagaragaje ako atishimiye icyo cyemezo ahita ajururirira mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge i Nyamirambo.

Nyuma yo kumva impande zombi (Ubushinjacyaha) na Rusesabagina ufite abamwunganira babiri, Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge na rwo rwategetse ko Rusesabagina akomeza gufungwa by’agateganyo.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Abarimu n’abandi bakozi b’ibigo by’amashuri bagiye gukora ikizamini cy’Icyongereza

Ikigo cy’igihugu cyita ku burezi (REB), gitangaza ko abarimu bose bo mu mashuri abanza, ayisumbuye n’ay’imyuga n’ubumenyingiro (TVET) n’abandi bakozi b’ibyo bigo bagiye gukora ikizamini cyo kureba urwego bariho mu rurimi rw’Icyongereza. Ibyo birakorwa kugira ngo aho bikenewe bagenerwe amahugurwa muri urwo rurimi kuko ari rwo ahanini rutangwamo amasomo. Ibizamini bikazatangira ku wa Kabiri tariki 6 Ukwakira 2020, bikazahera mu Mujyi wa Kigali, nyuma bikazakomereza no mu zindi Ntara. Umuyobozi […]

todayOctober 5, 2020 34 1

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%