Abatuye mu Mudugudu wa Kagano, Akagari ka Kizimyamuriro, Umurenge wa Buruhukiro mu Karere ka Nyamagabe, barinubira kuba bakunda konerwa n’inyamaswa zivuye muri Pariki ya Nyungwe, bakabura ababavuganira ngo bishyurwe.
Ubundi ngo bakunze konerwa n’inyamaswa bamwe bita inkote abandi ibitera, bakonerwa kandi n’ibyondi ndetse n’ifumberi. Muri rusange kandi izi nyamaswa ngo zona imyaka yose zisanze nk’uko bivugwa na Innocent Nzamuturimana na we uhaturiye.
Abakecuru n’abasaza ibi bisimba bikunze konera, bavuga ko batamenya iyo babariza, nyamara ngo iyo inyamaswa zateye mu mirima yabo batahira guhinga, ntibagire icyo babasha gusarura.
Emmanuel Nsanzimana, umufashamyumvire wa Parc uhuza abaturage na RDB muri kariya gace, avuga ko muri rusange abatamenya aho babariza iby’ubwone babiterwa no kutitabira inama. Icyakora na we yemeza ko ababaruriwe ubwone mu kwezi kwa Gashyantare k’uyu mwaka na n’ubu batarishyurwa.
Joseph Nzabonikuza, Umuyobozi w’Ikigega cyihariye cy’ingoboka gifite mu nshingano kwishyura abonewe n’inyamaswa zo muri pariki, avuga ko abonewe bakabamenya babishyura, ko kutishyura ahanini bituruka ku bahagarariye abaturage.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Bonaventure Uwamahoro, avuga ko bagiye kwegera aba baturage bakabafasha, kugira ngo bazabone ubwishyu bifuza.
Post comments (0)