Ubuyobozi bw’akarere ka Nyagatare busaba abagore gutinyuka bagakora ibikorwa byabo bagamije kwihaza no gusagurira isoko. Ni mu gihe kuri uyu wa 15 Ukwakira hizihijwe umunsi mpuzamahanga w’umugore wo mu cyaro.
Ni umunsi wizihirijwe mu kagari ka Nkoma, umurenge waTabagwe, aho abagore batishoboye 16 borojwe ihene. Nyamara uyu munsi wizihijwe imibare igaragaza ko mu mwaka wa 2018 abagore 65.7% bakora ubuhinzi budasagurira isoko.
Zimwe mu nzitizi umugore wo mu cyaro agihura nazo harimo ubukene bukabije cyane ku bayobora ingo aho bari ku kigereranyo cya 39.5% nk’uko byagaragajwe muri raporo y’ubushakashatsi ku mibereho y’ingo (EICV4 na EICV5).
Umva inkuru irambuye hano:
Ahandi hizihijwe umunsi w’umugore wo mu cyaro ni mu karere ka Musanze aho abagore berekanye uburyo bamaze kuva mu bukene bihangira imirimo
Ni umuhango wabaye impurirane no gutangiza ku mugaragaro urubuga rwiswe “50 Million African women Speak Project”, u Rwanda ruhuriyemo n’ibihugu 38 bya Afurika. Uyu ukaba ari umushinga uje guha ijambo abagore binyuze mu ikoranabuhanga mu guhanahana amakuru ajyanye n’ubucuruzi.
Umunsi w’umugore wo mu cyaro wari ufite insanganyamatsiko igira iti “Umugore wo mu cyaro ku ruhembe rw’iterambere mu kwirinda Korona virus n’ingaruka zayo.”
Post comments (0)