Itangazo ryaturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe, riravuga ko Perezida wa Repubulika yashyizeho abasenateri ari bo: Dr Dusingizemungu Jean Pierre, Kanziza Epiphanie, Twahirwa André na Uwizeyimana Evode.
Prof Dusingizemungu asanzwe ari Perezida w’Umuryango uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Ibuka.
Kanziza Epiphanie yashinze akaba anayobora Umuryango w’abagore baharanira Ubumwe(WOPU) akaba yari umwe bagize Inteko y’Abunzi mu murenge wa Gisozi mu karere ka Gasabo.
Twahirwa André ni impuguke mu bijyanye n’amateka ndetse mu mwaka wa 2018 akaba yarashimwe na Madame wa Perezida wa Repubulika Jeannette Kagame nk’umwe mu bamwigishije igihe yari akiri i Burundi
Evode Uwizeyimana yabaye Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera (MINIJUST) kugera mu kwezi kwa Gashyantare k’uyu mwaka wa 2020.
Tariki ya 07 Gashyantare 2020, ni bwo Ibiro bya Minisitiri w’Intebe byatangaje ko Evode Uwizeyimana wari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera yeguye ku mirimo ye. Kwegura kwa Uwizeyimana kwaje nyuma y’igitutu cya bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga mu Rwanda banenze ihohotera yemeye ko yakoreye umugore ushinzwe umutekano ku nyubako iri Mujyi wa Kigali.
Ku mbuga nkoranyambaga, Uwizeyimana yasabye imbabazi z’ibyo yakoreye uwo mukozi ushinzwe umutekano aho yashinjwaga kumusanga mu kazi ke akamuhirika akitura hasi.
Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa Twitter, bwana Uwizeyimana akaba yijeje Perezida Kagame ko yiteguye gukorera igihugu.
Aba basenateri bane bashyizweho na Perezida wa Repubulika bahise buzuza umubare w’abo Itegeko Nshinga riteganya bagenwa n’Umukuru w’Igihugu, kuko hari abandi bane yari yashyizeho Sena ikimara gutorwa mu mwaka ushize wa 2019.
Umunyamabanga Mukuru muri Sena Cyitatire Sostène yagize ati “Ubu noneho Sena nshya irizuye, igikurikiraho ni uko bazarahirira imbere ya Perezida wa Repubulika ariko igihe ntiturakimenya.”
Simon Kamuzinzi
Post comments (0)