Inkuru Nyamukuru

RURA yahagaritse ibiciro by’ingendo yari iherutse gutangaza

todayOctober 21, 2020 97

Background
share close

Urwego ngenzuramikorere (RURA) rwatangaje ko ibiciro by’ingendo rusange byari byashyizweho tariki 14/10/2020 byahagaritswe.

Itangazo RURA yashyize ahagaragara kuri uyu wa 21 Ukwakira 2020 riragira riti:

Hashingiwe ku byemezo by’inama Minisitiri w’Intebe yagiranye n’inzego zitandukanye, RURA iramenyesha Abaturarwanda bose ko ibiciro by’ingendo rusange byari byashyizweho tariki 14/10/2020 byahagaritswe mu gihe hagisuzumwa uko ubukungu bugenda bwisuganya muri ibi bihe by’icyorezo cya coronavirus.

Muri iki gihe Leta izatanga ubwunganizi ku giciro cy’ingendo, mu rwego rwo kunganira abagenzi kubera ingaruka z’ihungabana ry’ubukungu ryatewe n’icyorezo cya Koronavirusi.

Ibiciro bishya by’ingendo bikaba biteye mu buryo bukurikira:

1. Ingendo zihuza intara: 21 Frw/kuri Km/ku mugenzi

2. Ingendo zo mu mugi wa Kigali: 22 Frw/kuri Km/ku mugenzi

Ibi biciro bizatangira gukurikizwa guhera ku wa gatanu tariki 23 Ukwakira 2020.

Ibi biciro bishya bishyizweho nyuma y’uko abenshi batishimiye ibiciro byari biherutse gushyirwaho na RURA, tariki 14 Ukwakira, bakifuza ko byasubizwa uko byari bimeze mbere y’uko icyorezo cya Covid-19 kigera mu Rwanda.

Itangazo RURA yari yashyize ahagaragara kuri iyo tariki ryateganya ibiciro by’amafaranga 25,9 kuri kilometero, ku ngendo zihuza intara, mu gihe ingendo zo mu Mujyi wa Kigali zari zashyizwe ku mafaranga 28.9 Frw ku kilometero.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%