Inkuru Nyamukuru

Menya abami n’abagabekazi batabarijwe i Rutare muri Gicumbi, ahaberaga igiterane

todayOctober 27, 2020 153

Background
share close

Umurenge wa Rutare w’akarere ka Gicumbi ni kamwe mu duce dufite amateka yihariye kuko hatabarijwe abami b’u Rwanda batandatu n’abagabekazi bane, ndetse hakaba haraberaga icyo bita igiterane cyangwa isoko ry’inka ryari irya kabiri mu Rwanda mu masoko manini y’amatungo.

Ni kamwe mu dusantere akarere ka Gicumbi kavuga ko kazagira umujyi wunganira umurwa mukuru wako, hakaba hitaruye cyane umuhanda wa kaburimbo werekeza i Byumba, aho umuntu uva i Kigali akatira mu kuboko kw’iburyo yerekeza ku kiyaga cya Muhazi.

Abatuye i Rutare bavuga ko uwo mujyi washinzwe mu mwaka wa 1934 n’Abarabu bazaga muri Afurika y’uburasirazuba bagamije ubucuruzi.

Rutare iraruta ubukuru umujyi wa Byumba washinzwe mu 1936, ariko nayo ikaba yarabayeho nyuma y’indi mijyi mito mito nka Kabarore na Kiramuruzi muri Gatsibo kuko ngo ari iyo muri 1930.

N’ubwo imigogo yashoboye kuhaboneka ari uwa Kigeli IV Rwabugiri n’Umugabekazi Nyirayuhi V Kanjogera, i Rutare ngo hatabarijwe abami batandatu n’abagabekazi bane.

Uyu Kigeli I Mukobanya bivugwa ko yategetse u Rwanda mu myaka y’1378-1411, uwa kabiri washyinguwe I Rutare akaba ari Mutara I Nsoro II Semugeshi wategetse (1543-1576), uwa gatatu akaba ari umuhungu wa Semugeshi witwaga Kigeli II Nyamuheshera(mu mpera z’1500-1609).

Umwami wa kane watabarijwe i Rutare akaba ari Kigeli III Ndabarasa (1708-1741), uwa gatanu akaba Mutara II Rwogera (1830-1853), hanyuma hakaza Kigeli IV Rwabugiri watabarijwe ahitwa i Munanira, we imva ye ikaba ikiriho kugeza n’ubu.

Mu bagabekazi (ba nyina b’abami) batabarijwe i Rutare mu bice bitandukanye bigize uwo murenge, hari Nyirakigeli I Nyanguge akaba ari nyina wa Kigeli I Mukobanya, hakaba na Nyirakigeli III Rwesero akaba ari nyina wa Kigeli III Ndabarasa.

Undi akaba Nyiramibambwe III Nyiratamba nyina wa Mibambwe III Sentabyo, hanyuma hakaza na Nyirayuhi V Kanjogera wabaye umugabekazi w’abami babiri kuko yabanje kuba Nyiramibambwe IV Rutarindwa, aza gukomeza kuba umugabekazi ku ngoma ya Yuhi V Musinga. Imva ya Kanjogera na yo yarubakiwe irahari kugeza n’ubu.

Umva ibindi byinshi ku mateka y’i Rutare hano:

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Yahohotewe n’umugabo amutera Sida, none ahozwa ku nkeke n’uwo bashakanye

Umubyeyi witwa Kwizera wo mu Murenge wa Cyanika mu Karere ka Nyamagabe, avuga ko ahohoterwa n’umugabo we kuva muri 2012, bivuye kuko yafunguwe agasanga yaranduye Sida. Ababazwa cyane no kuba uyu mugabo we adashobora kumva ko ari ibyamugwiririye, ariko agashengurwa cyane n’uko yanamuhariye urugo, akaba nta cyo amufasha. Kwizera uyu avuga ko batuye hafi y’agasantere. Ngo umunsi umwe yavuye guhinga, ashyira inkono ku ziko hanyuma arakaraba, nuko umudamu baturanye ufite […]

todayOctober 26, 2020 34

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%