Inkuru Nyamukuru

Amashantiye y’ubwubatsi aratungwa agatoki mu guteza umwanda muri Kigali

todayOctober 28, 2020 20

Background
share close

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buvuga ko umuco w’isuku muri uwo Mujyi watangiye kudohoka, bugatunga agatoki ahanini amashantiye y’ubwubatsi, gusa ngo hari n’ahandi hagaragara icyo kibazo cy’umwanda.

Byagarutsweho n’Umuyobozi mu Mujyi wa Kigali ushinzwe imibereho myiza y’abaturage n’iterambere, Munyandamutsa Jean Paul, ubwo yari mu kiganiro kuri RBA kuri uyu wa Kabiri, cyibanze ku isuku muri uwo mujyi.

Uwo muyobozi yavuze ko amashantiye y’ubwubatsi ari menshi cyane muri Kigali kandi ko nta suku ihakorerwa, bigatanga isura mbi ku Mujyi wa Kigali wari usanzwe urangwa n’isuku ahantu hose.

Umva inkuru irambuye hano:

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Uncategorized

Gufatwa kwa Joseph Mugenzi byereka abakoze Jenoside ko badashobora gucika ubutabera – CNLG

Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside CNLG yishimiye gutabwa muri yombi kwa Joseph Mugenzi wafatiwe mu Buholandi kubera ibyaha bya Jenoside ashinjwa, gufatwa kwe bikaba byereka abakoze Jenoside ko badashobora gucika ubutabera nk’uko babyibwiraga. Amakuru yo guta muri yombi Mugenzi yamenyekanye kuri uyu wa kabiri, nyuma y’imyaka 26 yihisha ubutabera kuko yigeze no kujya mu Bubiligi rwihishwa Police ikamucakira arimo kugerageza kugaruka mu Buholandi. Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya […]

todayOctober 27, 2020 35

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%