Inkuru Nyamukuru

“Imibonano mpuzabitsina ntabwo ari ibikwajina la Yesu”, Rwanda Women’s Network

todayOctober 28, 2020 64

Background
share close

Kuba imibare y’abangavu baterwa inda mu Rwanda yiyongera buri mwaka, ndetse 20.5% akaba ari abana batarengeje imyaka 11 y’ubukure, ikosa rirashyirwa ahanini ku babyeyi bashinjwa kutabaganiriza.
Umuryango uharanira iterambere ry’umugore mu Rwanda witwa Rwanda Women’s Network, uvuga ko abana bakunze gusaba ibisobanuro ababyeyi ku mikorere y’ibitsina ariko bakabima ayo makuru bababwira ko ari ibishitani, bigatuma bajya kuyashakira ku babasambanya.

Dr Anicet Nzabonimpa, Impuguke mu buzima bw’imyororokere akaba ari umwe mu bayobozi ba Rwanda Women’s Network usaba ababyeyi kuganiriza abana ku mikorere y’ingingo z’umubiri zishinzwe kubyara.

Dr Nzabonimpa avuga ko imisemburo itera abantu kwifuzanya, iyo ije ku mwana utarasobanukiwe uko akwiriye kurinda ingingo z’umubiri we zishinzwe kubyara, ngo bimuviramo kutihangana agakora icyaha cyo kuzikoresha imburagihe kandi nabi.

Umukozi w’Umuryango ukangurira abagabo gufatanya n’abagore mu nshingano z’urugo (RWAMREC), Uwase Aisha we yongeraho ko ababyeyi batagombye kugira ubwiru amazina y’ibice by’umubiri byitwa iby’ibanga.

Umva inkuru irambuye hano:

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Amashantiye y’ubwubatsi aratungwa agatoki mu guteza umwanda muri Kigali

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buvuga ko umuco w’isuku muri uwo Mujyi watangiye kudohoka, bugatunga agatoki ahanini amashantiye y’ubwubatsi, gusa ngo hari n’ahandi hagaragara icyo kibazo cy’umwanda. Byagarutsweho n’Umuyobozi mu Mujyi wa Kigali ushinzwe imibereho myiza y’abaturage n’iterambere, Munyandamutsa Jean Paul, ubwo yari mu kiganiro kuri RBA kuri uyu wa Kabiri, cyibanze ku isuku muri uwo mujyi. Uwo muyobozi yavuze ko amashantiye y’ubwubatsi ari menshi cyane muri Kigali kandi ko nta […]

todayOctober 28, 2020 20

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%